skol
fortebet

Jeannette Kagame na mugenzi we wa Gabon basuye ikigo kivura Kanseri I Libreville

Yanditswe: Friday 02, Dec 2016

Sponsored Ad

Umufasha wa Perezida Kagame, Jeannette Kagame na Sylvia Bongo Ondimba umufasha wa Perezida Ali Bongo wa Gabon basuye ikigo kivura indwara ya kanseri I Libreville muri Gabon.
Iki gikorwa cyabere mu ruzinduko rw’ akazi Perezida Kagame na Jeannette Kagame bagiriye muri Gabon, aho Perezida Kagame yitabiriye inama ya 8 idasanzwe y’ abakuru b’ ibihugu bihuriye muri ECCAS. ECCAS ni umuryango uhuza ibihugu byo muri Afurika yo hagati.
Nk’ uko bigaragara mu itangazo yashyize ahagaragara n’ ibiro by’ (...)

Sponsored Ad

Umufasha wa Perezida Kagame, Jeannette Kagame na Sylvia Bongo Ondimba umufasha wa Perezida Ali Bongo wa Gabon basuye ikigo kivura indwara ya kanseri I Libreville muri Gabon.

Iki gikorwa cyabere mu ruzinduko rw’ akazi Perezida Kagame na Jeannette Kagame bagiriye muri Gabon, aho Perezida Kagame yitabiriye inama ya 8 idasanzwe y’ abakuru b’ ibihugu bihuriye muri ECCAS. ECCAS ni umuryango uhuza ibihugu byo muri Afurika yo hagati.

Nk’ uko bigaragara mu itangazo yashyize ahagaragara n’ ibiro by’ umufasha w’umukuru w’ igihugu ngo Jeannette Kagame yasuye Institut de Cancérologie of Libreville (ICL) ikigo kivura indwara ya kanseri asobanurirwa imikorere yacyo.

Ngo serivisi zitangirwa muri iki kigo zirimo labolatoire, guca mu cyuma, gupima kanseri no gutanga imiti yayo zishyigikiwe na politiki ya guverinoma yo kurwanya indwara ya kanseri.

Jeannette Kagame na mugenzi Sylvia Bongo Ondimba banasuye inzu y’ ubuzima yitwa “La Maison d’Alice” iyi nzu ni umwe mu mishanga ya Sylvia Bongo. Yakira ikanacumbikira abarwayi ba kanseri baturuka imihanda yose baje I Libreville kwivuza indwara kanseri, badafite amatike yo guhora batega, kandi bazamara igihe kirekire bivuza.

Ikigo ICL kivura kanseri n’ iyi nzu y’ ubuzima bigaragara umuhate Sylvia Bongo ashyira mu kurwanya kanseri by’ umwihariko kanseri zifata abagore nka kanseri y’ ibere n’ izindi.

Jeannette Kagame na mugenzi we Sylvia Bongo basuye ikigo kivura Kanseri I Libreville

Jeannette Kagame yaherukaga gusura iki gihugu(Gabon) mu kwezi gatandatu uyu mwaka ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ abapfakazi ku nshuro ya 6.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa