skol
fortebet

Kibeho: Ibihumbi bisaga 18 by’aba Kirisitu bazindukiye kwizihiza isabukuru y’amabonekerwa

Yanditswe: Tuesday 28, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 18 na 20, muri iri joro ryo ku wa 27 Ugushyingo 2023 bateraniye ku Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho, aho baje kwizihiza isabukuru y’amabonekerwa, ubundi yizihizwa ku ya 28 Ugushyingo.

Sponsored Ad

Igitaramo kibanziriza iya 28 Ugushyingo ubusanzwe, kirangwa n’igitambo cya Misa gikurikirwa no gutambagiza ishusho ya Bikira Mariya, bigasozwa n’igitaramo kirangira mu masaa tanu z’ijoro.

Ariko kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2023 byose byabimburiwe no guha umugisha ishusho nini ya Bikira Mariya w’i Kibeho yashyizwe mu masangano y’imihanda (Rond point/Round about) aherereye aho abagiye gusengera i Kibeho banyura bajya ku Ngoro, baretse umuhanda ukomeza i Ndago no ku Munini.

Ubwo yahaga umugisha iyo shusho, Mgr Célestin Hakizimana, umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Gikongoro, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwemeye ko ishyirwa muri aya masangano y’imihanda.

Yunzemo ati "Izafasha mu kurushaho kumenyekanisha ibijyanye n’ubutumwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Izafasha cyane abakorera ingendo nyobokamana i Kibeho."

Mu bagiye i Kibeho uyu munsi babonye iriya shusho, hari abavuga ko yari ihakwiye, ahubwo yari yaratinze.

Uwitwa Marie Kanakuze yagize ati "Dusanzwe tuza i Kibeho kuko tuhazi, ariko ubu n’abatazi ibyaho baraza kujya babimenya kuko iyi shusho izatera amatsiko yo kumenya ibyahabereye ndetse n’ibihabera."

André Karambizi na we ati "Twizere ko iyi ari intangiriro yo gushyiraho ibimenyetso bifatika bigaragariza abakerarugendo ko Kibeho iriho."

Mu babarirwa hagati y’ibihumbi 18 na 20 bamaze kugera i Kibeho, abenshi ni Abanyarwanda, ariko hari n’abaturutse mu bihugu by’ibituranyi ndetse n’ibya kure harimo Uganda, Kenya, Tanzaniya, Zambiya, Zimbabwe, Amerika, Ubwongereza, Espagne na Portugal.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa