skol
fortebet

#KWIBUKA30:"Jenoside yakorewe abatutsi ni umuburo"-Perezida Kagame

Yanditswe: Sunday 07, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umuburo ku isi yose kuko nta hantu itashoboka gusa yemeza ko Abanyarwanda batazongera gutereranwa ngo bicwe ukundi.

Sponsored Ad

Yavuye ko u Rwanda rutakongera kwihanganira ko abantu bacikamo ibice ndetse ruzakomeza kwigengesera ntibyongere kubaho nubwo ruri rwonyine.

Perezida Kagame ati:"Turibuka kubera ko ubu buzima bwatakaye bufite agaciro kuri twe.Abanyarwanda ntibashobora gutandukana kubera impamvu za kure za Jenoside,ruzakomeza kuba maso.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rukeneye ubwuzuzanye n’ubufatanye n isi kugira ngo Jenoside ntizongere kubaho ku isi.

Perezida Kagame yavuze ko bitazigera bibaho ko Abanyarwanda bongera gusigwa ngo bicwe.

Ati “Ni igihugu cya miliyoni 14, ziteguye guhangana n’ikintu cyose cyashaka gusubiza abagituye inyuma. Abantu bacu ntibazigera, ntibazigera na rimwe bongera gutabwa ngo bicwe ukundi.”

Perezida Kagame yavuze ngo "uyu munsi imitima yacu yuzuye agahinda n’ibyishimo bingana.Turibuka abantu bacu bapfuye Kandi nabo bishimiye uko u Rwanda rwahindutse."

Ati “Ku barokotse bari muri twe, tubabereyemo umwenda. Twabasabye gukora ibidashoboka, mukikorera umutwaro w’ubumwe n’ubwiyunge ku bitugu byanyu, kandi mwakomeje kubikora gutyo mukora ibigoranye ku nyungu z’igihugu cyacu buri munsi kandi turabashimira.”

Perezida Kagame yavuze ko iterambere ry’u Rwanda ari umusaruro w’amahitamo yakozwe mu kuzura igihugu.

Ati “Umusingi wa byose ni ubumwe. Twishimiye ko inshuti zacu ziri kumwe natwe, zavuye mu bice bitandukanye by’Isi."

"Twishimiye kuba mwifatanyije natwe kuri uyu munsi uremereye. Umusanzu mwatanze mu kwiyubaka k’u Rwanda ni munini cyane ndetse wadufashije kugera aho turi uyu munsi.’’

Perezida Kagame yavuze ko ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo rwabikuyemo amasomo ko Abanyarwanda ari bo bakwiye guha agaciro ubuzima bwabo.

Ati "Twashize ubwoba bwose, buri cyose cyaza cyatumye turushaho gukomera."

Yavuze kandi ko u Rwanda ni urugero rwiza rw’imbaraga abantu bafite kubera ko aho rugeze rwiyubaka ntawahatekerezaga.

Perezida Kagame yashimiye inshuti z’u Rwanda zabanye narwo mu rugendo rwo guhagarika Jenoside no kwiyubaka.

Ati “ Urugero, Uganda, yikoreye umutwaro w’ibibazo by’imbere mu Rwanda mu myaka myinshi, kandi yamaze igihe kinini inengwa ku bwabyo.”

Yashimye ibindi bihugu nka Ethiopia, atanga urugero rw’uburyo Minisitiri w’Intebe uriho uyu munsi, ari umwe mu bari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Rwanda akiri muto.

Yakomeje ati “Hari Kenya, u Burundi, Repubulika ya Congo yakiriye impunzi nyinshi z’Abanyarwanda, ibaha ubuturo. Tanzania yagize uruhare rukomeye mu bihe bigoye rurimo n’ibiganiro bya Arusha. By’umwihariko ndashimira Nyakwigendera Perezida Julius Nyerere.”

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, Moussa Faki Mahamat, yavuze ko bifatanyije n’Abanyarwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, anashimangira ko iki gikorwa kigomba gukorwa mu guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, EU, Charles Michel, yavuze ko imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ari umwanya wo kwibuka abo yatwaye ubuzima no kwigira ku makosa yakozwe.

Ati “Nyuma y’imyaka 30 kandi ndabizi icyo umugabane wacu ugomba Afurika, nzi amateka ateye ikimwaro, nzi abayagizemo uruhare, ni nayo mpamvu mu 2000 u Bubiligi bwasabye imbabazi. Inshingano zo kwibuka, mbere na mbere ni ukwiga, kwigira ku makosa.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa