skol
fortebet

Leta yashyizeho uburyo bushya bwo gufasha abaturage kwigobotora ubukene

Yanditswe: Tuesday 06, Dec 2016

Sponsored Ad

Leta yashyizeho uburyo bushya buzunganira ubwari busanzwe bukoreshwa mu gufasha abaturage kwikura mu bukene burimo inkunga y’ ingoboka, Gir’inka, nkunganire, gutangira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza n’ izindi.
Ni uburyo bwiswe “Minimum Package for Graduation,” aho urugo ruzajya ruhabwa amatungo mafufi afite agaciro k’ ibihumbi 80 arimo ingurube, ihende, inkoko ndetse n’ intama.
Iyi ni gahunda Minisiteri w’ ubutegetsi bw’ igihugu izafatanya na Minisiteri y’ ubuhinzi n’ ubworozi hagamije gukura (...)

Sponsored Ad

Leta yashyizeho uburyo bushya buzunganira ubwari busanzwe bukoreshwa mu gufasha abaturage kwikura mu bukene burimo inkunga y’ ingoboka, Gir’inka, nkunganire, gutangira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza n’ izindi.

Ni uburyo bwiswe “Minimum Package for Graduation,” aho urugo ruzajya ruhabwa amatungo mafufi afite agaciro k’ ibihumbi 80 arimo ingurube, ihende, inkoko ndetse n’ intama.

Iyi ni gahunda Minisiteri w’ ubutegetsi bw’ igihugu izafatanya na Minisiteri y’ ubuhinzi n’ ubworozi hagamije gukura umubare mu minini w’ abaturage mu bukene.

Mu kiganio umuyobozi w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze LODA, Justin Gatsinzi yahaye The New times yavuze ko iyi gahunda izamara imyaka itatu.

Ngo izagera mu turere twose two mu Rwanda uko ari 30, ni gahunda izakorerwa mu murenge umwe muri buri karere, bivuze ko izagera mu mirenge 30. Miliyari eshatu nizo ziteganyijwe gukoreshwa mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda aya mafaranga azagera ku bantu ibihumbi 19 889.

Mu mwaka ushize w’ ingengo y’ imari hakoreshejwe miliyoni 681, naho muri uyu mwaka w’ ingengo y’ imari hazakoreshwa arenga miliyari.

Minisitiri w’ ubuhinzi n’ ubworozi Gerardine Mukeshimana aherutse gutangariza abagize Inteko Ishinga Amategeko ko kugira ngo umuturage abashe kwikura mu bukene bisaba ko gahunda za Leta zifasha abaturage kwikura mu bukene zimuhuriraho zirenze imwe kandi icyarimwe.

Muri iyi gahunda yiswe “Minimum Package for Graduation” uretse kuba abaturage bazajya bahabwa amatungo magufi ngo bazajya batangirwa ubwisungane mu kwivuza kugira bahorane ubuzima buzira umuze. Iyi gahunda ngo ntizasimbura gahunda zisanzwe zirimo Gir’ inka, inkunga y’ ingoboka, kubona akazi binyuze muri gahunda ya VUP n’ izindi.

Minisitiri Mukeshimana yavuze ko binyuze muri iyi gahunda abaturage bazoroherezwa kubona inyongeramusaruro kugira ngo babashe kubona umusaruro mwinshi.

Imibare itangwa n’ ikigo LODA yerekana ko kuva muri 2009 Leta imaze gutanga inkunga y’ ingoboka ifite agaciro ka miliyari 43, 4 aya mafaranga yatanzwe mu ngo 338,970. Ni mu gihe andi angana na miliyari 38,9 yo yakoreshejwe mu guhemba abakozi 704,307 bakoze imirimo itandukanye binyuze muri gahunda ya VUP.

Naho muri gahunda ya girinda ingo ibihumbi 25 nizo zimaze guhabwa inka mugihe intego ari uko bitarenze 2017 gahunda ya Gir’ inka izagera ku ngo ibihumbi 35.

Nubwo bimeze gutya ariko imibare y’ ubushakashatsi igaragaza ko Abanyarwanda 39% babayeho mu bukene mugihe 16% babayeho mu bukene bukabije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa