skol
fortebet

Minisitiri Utumatwishima yagiriye inama ikomeye abanyarwanda biga muri Amerika

Yanditswe: Saturday 03, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Abdallah Utumatwishima, yavuze ko abantu bari kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi bagomba guhora bazirikana ko u Rwanda rukeneye ubumenyi bagiye kuvoma.

Sponsored Ad

Ibi yabitangarije muri Rwanda iri kubera muri Amerika,Washington DC,aho yasabye abiga muri Amerika kuzirikana igihugu cyababyaye.

Yagize ati “Isi irimo guhinduka, dukeneye uburyo bushya bwo gukora dipolomasi, niba uri kwiga imibanire mpuzamahanga hano muri Amerika, dukeneye ubumenyi bushya muri urwo rwego.”

Yakomeje ati “Hamwe n’ubwenge buremano, ubumenyi bushya, za robots n’ibindi, dukeneye ubumenyi bushya mu rugo. Ariko niba umeze neza hano muri Amerika, turagushishikariza gukomeza kuba indashyikirwa aho uri. Kandi niba uri indashyikirwa, uri gukora neza ukinjiza amafaranga, twoherereze amafaranga mu rugo.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yagaragaje aho u Rwanda rugeze ubu myaka 30 ari heza, yizeza ko mu myaka iri imbere ruzaba rugeze kure kurushaho.

Minisitiri Utumatwishima yavuze ko yishimiye kuba ari bwo bwa mbere "nitabiriye Rwanda Day, nkaba nagize amahirwe yo kuba ndi umwe mu bicaye imbere yanyu ngo tuganire, kandi nkaba mpicaye nka Minisitiri.

Yunzemo ati : "ibi rero simbifata gutyo gusa ahubwo bivuze ikintu kinini kuri jye".

Abitabiriye Rwanda Day baganirijwe kuri gahunda nyinshi ndetse n’aho u Rwanda rugeze nyuma y’imyaka 30 ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, yagaragaje ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rwiyubatse mu kubungabunga ubuzima bw’Abanyarwanda ku kigero kitigeze kibaho ahandi hantu ku Isi.

Kugeza ubu Abanyarwanda 96% baba bafite ubwishingizi bwo kwivuza, mu bijyanye n’inkingo, abana bakingirwa inkingo zose ku kigero cya 94%. Ni mu gihe kandi abana bapfa bavuka bagabanyutse ku kigero gishimishije.

Yagize ati “Nk’umusaruro w’ibyo byose, mu myaka 20 ishize twabashije kuzamura igipimo cyo kurama mu Banyarwanda tuva ku myaka 50 ubu tukaba tugeze ku myaka 70 nk’imyaka Umunyarwanda aba ashobora kumara.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa