skol
fortebet

Minisitiri w’Intebe yashyize indabo ku gicumbi cy’Intwari z’u Rwanda [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 01, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yunamiye Intwari z’u Rwanda anashyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari giherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare 2024 ubwo u Rwanda rwizihiza umunsi w’Intwari.

Sponsored Ad

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko icyo gikorwa kigamije guha icyubahiro intwari z’igihugu, zemeye kucyitangira.

Bagize bati “None ku irimbi ry’intwari, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yashyizeho indabo, aha icyubahiro intwaro z’u Rwanda zagaragaje urukundo rw’igihugu rwihariye no kucyitangira, mu muhango wo kwizihiza Umunsi w’Intwari ku nshuro ya 30.”

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Umunsi w’Intwari z’Igihugu ari umwanya wo kuzirikana ubwitange buhebuje n’ibikorwa by’indashyikirwa byaranze Intwari z’Igihugu no kuzifatiraho urugero mu kubaka u Rwanda rwifuzwa.

Kuri uyu munsi u Rwanda ruzirikana intwari zarwo, insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu”, yibutsa Abanyarwanda agaciro bakura mu kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari.”

Ni ku nshuro ya 30 u Rwanda rwizihiza intwaro zatumye rwongera kuba igihugu cyunze ubumwe.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa