skol
fortebet

Amasezerano Mashya Ku Bimukira yasinywe agamije kongerera imbaraga Ayayabanjirije

Yanditswe: Tuesday 05, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda na mugenzi we ushinzwe ibibera imbere mu Bwongereza Bwana James Cleverly bavuze ko amasezerano mashya basinye ku mikoranire mu kibazo cy’abimukira, adatesha agaciro aya mbere.

Sponsored Ad

Impande zombi zemeje ko ibikubiye mu masezerano yari yarasinywe muri Mata, 2022 bigifite agaciro.

Zimwe mu ngingo zibigize zivuga ko hari abimukira bazajya babanza kuzanwa mu Rwanda bagahabwa aho kuba n’uburyo bwiza bwo kubaho kugira ngo babone uko basaba kuba mu Bwongereza amadosiye yabo asuzumwe bari mu Rwanda.

Imiryango y’abaharanira uburenganzira bwa muntu hamwe n’inkiko zo mu Bwongereza bitambitse iyo myanzuro bavuga ko batakwizera u Rwanda, bavuga ko rushobora kuzasubiza abo bantu iwabo.

Hashize igihe gito Urukiko rw’Ikirenga rw’Ubwongereza rweruye ko kuzana bariya bantu mu Rwanda ‘bidakurikije amategeko.’

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 05, Ukuboza, 2023 nibwo ari businyane n’abo muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda n’izindi nzego.

James Cleverly ni Minisitiri wa gatatu w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubwongereza ugeze mu Rwanda.

Ba minisitiri 3 b’ubutegetsi bw’igihugu — abimukira 0 ku bijyanye n’amanota.

Priti Patel, wazanye iki gitekerezo, yakoze urwo rugendo.

Ni ko byagenze no kuri Suella Braverman.

Kuri iyi nshuro iyi gahunda ni ikaramu n’urupapuro – amasezerano hagati y’ibihugu bibiri byemewe ku rwego mpuzamahanga.

Ni ko kugerageza kwa vuba aha kubayeho kwo gusunika iki gitekerezo kikagera ahantu mu by’ukuri cyashyirwa mu ngiro, kigakwepa inzitizi zo mu nkiko cyagiye gihura na zo.

Reka turebe niba hari icyo bizageraho kiruta ikindi kintu icyo ari cyo cyose cyageragejwe.

Intero ya guverinoma ni uko ibibazo bikomeye bisaba ibisubizo bishya.

Gukomeza gukora ibintu bimwe bituma habaho gukomeza kugera ku musaruro umwe: benshi bambuka mu mato matoya, mu gihe isezerano ari uguhagarika amato.

Ubu dutegereje ingingo ku ngingo y’ibiri ku rupapuro, mu masezerano.

James Cleverly azihutira kugaruka mu rugo mu masaha arindwi cyangwa umunani nyuma yo kugera mu Rwanda — ndetse ku wa gatatu yitezwe mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite gusobanura itegeko rishya riteganyijwe rijyanye n’ayo masezerano.

Ngo umusanzu u Rwanda ruzatanga mu gukemura iki kibazo niyo nyungu ikomeye.

Mu masezerano ya mbere harimo ko abimukira bazazanwa mu Rwanda bazatuzwa ahantu babana n’Abanyarwanda kandi ko u Bwongereza bwahaye u Rwanda amafaranga yo kuzabafasha kuba mu buzima bushya.

Harimo ko nibagera mu Rwanda, Guverinoma izabaha uburyo bwo kwitunga, bige bityo bigirire akamaro bazakagirire u Rwanda cyangwa ikindi gihugu bazahitamo gukuriramo cyangwa gusaziramo.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2023, ubwinshi bw’abimukira bazaza mu Bwongereza bwatumaga iki gihugu gikoresha miliyari$ 2,4 mu kubacumbikira.

Amafaranga Ubwongereza bwahaye u Rwanda ku ikubitiro ngo azarufashe kwita kuri abo bantu ni miliyoni £ 120.

Yari ayo kuzabafasha kwiga imyuga cyangwa andi masomo azabagirira akamaro.

Ku rundi ruhande, u Rwanda rwavuze ko rudashaka kwakira abimukira bafite inkomoko cyangwa bakuriye mu bihugu ruturanye nabyo ari byo: u Burundi, Uganda, DRC na Tanzania.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa