skol
fortebet

UPDATE:Minisitiri w’ubutegetsi wa UK yageze mu Rwanda gusinya amasezerano ku bimukira

Yanditswe: Tuesday 05, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

James Cleverly ni Minisitiri wa gatatu w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubwongereza yageze mu Rwanda gusinya amasezerano ku bimukira.

Sponsored Ad

James Cleverly yizeye ko kera kabaye agiye kugera ku koherezwa mu Rwanda kw’indege zitwaye abimukira bagera mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, Minisitiri Cleverly yakiriwe n’abarimo umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda Clémentine Mukeka.

Ba minisitiri 3 b’ubutegetsi bw’igihugu — abimukira 0 ku bijyanye n’amanota.

Priti Patel, wazanye iki gitekerezo, yakoze urwo rugendo.

Ni ko byagenze no kuri Suella Braverman.

None ubu Cleverly ni we ugezweho.

Hari muri Mata (4) mu mwaka ushize ubwo Priti Patel yerekezaga mu Rwanda gusobanura ko Ubwongereza bucyeneye igikoresho gishya cyo kugabanya abimukira banyuranyije n’amategeko: igitekerezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda.

Ariko dore tugeze mu kwezi kwa nyuma k’umwaka wa 2023 kandi iyo gahunda ntiratangira, nubwo indege nyinshi zirimo abanyapolitiki zo zahagiye.

Kuri iyi nshuro iyi gahunda ni ikaramu n’urupapuro – amasezerano hagati y’ibihugu bibiri byemewe ku rwego mpuzamahanga.

Ni ko kugerageza kwa vuba aha kubayeho kwo gusunika iki gitekerezo kikagera ahantu mu by’ukuri cyashyirwa mu ngiro, kigakwepa inzitizi zo mu nkiko cyagiye gihura na zo.

Reka turebe niba hari icyo bizageraho kiruta ikindi kintu icyo ari cyo cyose cyageragejwe.

Intero ya guverinoma ni uko ibibazo bikomeye bisaba ibisubizo bishya.

Gukomeza gukora ibintu bimwe bituma habaho gukomeza kugera ku musaruro umwe: benshi bambuka mu mato matoya, mu gihe isezerano ari uguhagarika amato.

Ariko umubare w’abantu u Rwanda rushobora kuba rwazigera rwakira, niba bizigera bibaho, ushobora kuzaba ari muto.

Kandi ntibiramenyekana ikigero cyo guca intege abandi kizaturuka kuri uko koherezwa mu Rwanda.

Ni gahunda dukwiye kugerageza, ni ko abaminisitiri bavuga. Ni uguta igihe, ni ko Labour – ishyaka rikomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi – ivuga.

Umwe mu bo ku rwego rwo hejuru muri Labour umaze igihe yegeranya imibare yanyoherereje ubutumwa kuri telefone ati:

"Umwaka umwe, amezi atanu n’iminsi 20 birashize kuva hafi neza neza igihe indege ya mbere y’abasaba ubuhungiro yari yitezwe bwa mbere kwerekeza mu Rwanda, nyuma ikaburizwamo ku munota wa nyuma.

"Kuva icyo gihe, abandi bimukira 63,852 bambutse [umuhora wa] Channel mu mato matoya."

Ariko ni ikibazo Labour ishobora kuzaragwa vuba aha niba itsinze amatora.

Kandi abo muri leta bafata ko barimo gukora ikintu cyose Labour irimo gutanga nk’igitekerezo cy’icyo yo yakora ndetse ko barimo no kukirenza.

Ubu dutegereje ingingo ku ngingo y’ibiri ku rupapuro, mu masezerano.

James Cleverly azihutira kugaruka mu rugo mu masaha arindwi cyangwa umunani nyuma yo kugera mu Rwanda — ndetse ku wa gatatu yitezwe mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite gusobanura itegeko rishya riteganyijwe rijyanye n’ayo masezerano.

Ashobora kugira icyo ageraho? Azagira icyo ageraho? Kandi ryari?

Ibyo ni ibibazo bitatu by’ingenzi by’izingiro ry’ibi.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa