skol
fortebet

Perezida Kagame yagaragaje impamvu zerekana ko amagambo ya Tshisekedi yo gutera u Rwanda atari imikino

Yanditswe: Saturday 06, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yagaragaje impamvu zifatika zigaragaza ko ibyo Félix Tshisekedi uyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko azatera u Rwanda atari imikino.

Sponsored Ad

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Sophie Mokoena wa SABC News, Perezida Kagame yatangaje ko yabonye ko ibyo Tshisekedi yavuze bitakiri imikino, ubwo [Tshisekedi] yatangiraga kwakira bamwe mu bafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, akanaha FDLR ubufasha burimo intwaro.

Yagize ati “Ubwo twabonye ahuza abantu, akabajyana i Kinshasa, agaha intwaro FDLR na buri kimwe bakeneye, kugira ngo barwanye M23 n’undi wese yifuza, byatangiye kuba byo. Ikibazo cya FDLR twarakigize muri RDC na mbere y’uko aba Perezida. Aho abereye Perezida, yatangiye kwifatanya na bo kugira ngo ateze ibibazo cyane cyane mu Rwanda.”

Perezida Kagame yasobanuye ko ikirenze ibyo, Tshisekedi yatangiye gukorana n’ibihugu birimo u Burundi kugira ngo bimufashe mu mugambi we.

Ati “Urebye uko u Burundi bwinjiye muri RDC, bukifatanya n’ingabo z’iki gihugu mu kurwanya M23, bifitanye isano n’amateka ya jenoside. Politiki igendera ku ivanguramoko, irondakoko n’itoteza twatangiye kubiha agaciro gakomeye.”

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, na we muri Mutarama 2024 yabwiye urubyiruko rwari rwateraniye i Kinshasa ko Abanyarwanda bakwiye gufashwa kwibohora kuko ngo bagizwe imfungwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa