skol
fortebet

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Rishi Sunak i London [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 09, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame uri i London, yabonanye na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, baganira ku mubano w’ibihugu byombi n’inkunga u Bwongereza bwateye u Rwanda kuva mu myaka 30 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Sponsored Ad

Baganiriye kandi ku masezerano ibihugu byombi bifitanye ajyanye no kwakira abimukira binjira mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko.

Ibi byemejwe n’ibiro bya Perezida wa Repubulika,Village Urugwiro.

Kuwa Kabiri tariki ya 5 Ukuboza 2023, u Rwanda n’u Bwongereza, basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye mu bijyanye n’abimukira n’iterambere.

Aya masezerano yashyiriweho umukono i Kigali,nyuma y’impaka ndende, zasabye kwitabaza inkiko, maze nazo zanzura ko ‘Abimukira badakwiye kuzanwa mu Rwanda ngo kuko rudatekanye.”

Guverinoma y’u Rwanda yavuze “ ko aya masezerano mashya ari uburyo bwo guha umutekano abimukira mu buryo bwemewe n’amategeko.”

Mu byongewemo harimo “Uburyo abo bireba bashobora kwitabaza inkiko mu gihe ubusabe bwabo butakiriwe”. Yavuze ko hazashyirwaho “ izindi nzego zishobora kwakira ibyo bibazo bishobora kujya mu nkiko kugira ngo dusubize ibyo bibazo byabajijwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza.”

Guverinoma yongeraho ko “aya masezerano ari uburyo bwo gukemura inzira y’inzitane kandi ibabaje idakunze kuvugwaho abimukira banyuramo .”

U Rwanda ruvuga ko rufite ubushake bwo kurinda abo bari mu buzima bubi ndetse ko rufite ibihamya by’ibyakozwe kuko rumaze kwakira impunzi ziva ahantu hatandukanye ku Isi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa