skol
fortebet

Perezida Kagame yahaye imirimo mishya Gen Nyamvumba n’abandi barimo umukobwa wa Rwigema

Yanditswe: Wednesday 28, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024 iyobowe na Perezida Paul Kagame,yasabiye General Patrick Nyamvumba guhagararira u Rwanda muri Tanzania, na ho Fatou Harerimana asabirwa kuruhagararira muri Pakistan.

Sponsored Ad

Gen Patrick Nyamvumba, yagenwe nka ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania gusimbura Fatou Harerimana wari muri uwo mwanya nawe wimuriwe muri Pakistan.

Gen Nyamvumba yahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kuva mu 2013 kugeza mu 2019 ndetse aba na Minisitiri w’Umutekano.

Francis Kamanzi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi asimbuye Yamina Karitanyi wari uyoboye icyo kigo kuva mu 2021 mu gihe Fatou Harerimana yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Pakistan.

Benedicto Nshimiyimana, yagizwe umujyanama muri ambasade y’u Rwanda muri Hungry.

Muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane, Marie Grace Nyinawumuntu yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe Uburayi, Amerika n’Imiryango Mpuzamahanga, Teta Gisa Rwigema aba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika naho Virgile Rwanyagatare aba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Aziya, Pacifique n’Uburasirazuba bwo hagati. Rwanyagatare yari asanzwe ari Umujyanama wa kabiri muri Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa.

Inama y’Abaminisitiri yemeje kandi ko Madamu Gentiana Serbu ahagararira Repubulika ya Romaniya mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, afite icyicaro i Nayirobi

Muri iyi nama y’Abaminisitiri kandi hemejwe politiki y’ivugururwa rya Kaminuza y’u Rwanda, Politiki y’Igihugu y’Umuryango n’imirire myiza n’amasezerano yo kugurisha Laboratoire Pharmaceutique du Rwanda (LABOPHAR) ifitwe na Guverinoma y’u Rwanda, ikegukanwa na Depot Pharmaceutique et Materiel Medical Kalisimbi Ltd.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa