skol
fortebet

Perezida Kagame yahishuye icyatumye kongera kubaka u Rwanda bikunda

Yanditswe: Monday 01, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye na Radio 10 na Royal FM, yasabye Abanyarwanda haba abakuru n’abato kongera gusubiza amaso inyuma bakareba aho Igihugu cyavuye n’aho kigeze bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside byumwihariko igaragara mubakiri bato.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko nyuma ya jenoside guhuza abayikoze n’abayikorewe bitari byoroshye ariko banze korosa ibyabaye bahuza impande zombi kandi ubu biri gutanga umusaruro.

Perezida Kagame yagaragaje ko inzira y’ubumwe n’ubwiyunge u Rwanda rwahisemo nyuma ya Jenoside igenda itanga umusaruro.

Ati “Nta kuntu byagerwaho (kongera kubaka igihugu) bitazanyemo na bariya bandi (abakozi Jenoside), bamwe muri bo cyangwa ababo bagize uruhare mu kubuza ubuzima Abandi. Niko igihugu cyubakwa, niko igihugu cyongera kigasubirana.

Ababigizemo uruhare, abiciwe, abishe, bose bagomba kugaruka hamwe kandi birashoboka, turabibona ko bimaze kugenda bishoboka, nubwo ibibazo byose bitarakemuka kuko bitwara Imyaka myinshi.”

Perezida Kagame asobanura ko kugira ngo twubake ubuzima bw’igihugu, buri wese afite icyo asabwa “Hari abatotejewe hari abarokotse, icya mbere ni ukwiyubaka bakumva ko ntawe uzongera kubatoteza mu buzima bwabo.”

Perezida Kagame yavuze ko amateka y’ivanguramoko u Rwanda rwanyuzemo, asanga ntacyo yigishije amahanga gikomeye, ku buryo hari henshi ukibona amakosa nk’ayo.

Yavuze ko hari aho Jenoside zihurira harimo ko muri aka karere buri myaka 30 iba,agaruka ku biri kubera muri RDC

Ati:“ Kwibuka30 ni ibintu bijyanye no kwibuka imyaka 30 ishize (...) Iyo Jenoside yatangiye kera mbere y’imyaka 30 ishize (...) Ariko hari ibintu mu karere bisa na biriya, iyo urebye abantu bicwa mu burasirazuba bwa Congo ndetse n’impunzi zisaga ibihumbi 100 mu Rwanda zitotezwa kubera ko ari Abatutsi b’Abanyekongo.’

Avuga ko muri aka karere kacu iyo ngengabitekerezo ishingiye ku ivangura ry’abantu n’amoko ayo mateka baracyayafite cyane ko abakoze jenoside mu Rwanda bahungiye muri RDC akaba ariho bakomereje ingabitekerezo yayo.

Yavuze ko ingengabiterezo mbi yo kuvangura abantu itari muri Afurika gusa kuko no mu bihugu byateye imbere naho ihaba aho bavangura abantu ku ruhu n’ibindi bityo idakwiriye kumvikana ko ari iy’abantu bakennye bo muri Afurika no mu bindi bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa