skol
fortebet

Perezida Kagame yahishuye ukuntu amafoto yabonye afite imyaka 11 yatumye arota kubohora u Rwanda

Yanditswe: Monday 01, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ubwo yari afite imyaka 11 y’amavuko aribwo ababyeyi be bamweretse amafoto ye akivuka,abona iwabo bari bifashije mbere y’uko bahunga aribyo byatumye arota kuzahagaruka.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 na Royal FM,Perezida Kagame yavuze ko ku myaka 11 ubwo yari mu nkambi aribwo yamenye neza ko iwabo ari mu Rwanda atari mu nkambi barimo kuko yeretswe amafoto n’ababyeyi abona bari bifashije.

Perezida Kagame yagize ati “Ni ibintu birebire ntabwo nabijyamo wenda byose ariko ndavuga bimwe. Ababyeyi banjye n’abo tuva indi imwe bahunze mfite imyaka ine wenda irengaho amezi make. Duhungira muri Uganda, hari ahantu henshi twagiye tuba nk’impunzi, badushyira mu nkambi z’impunzi. Niho nakuriye, nari mfite umubyeyi wanjye, data umbyara yashaje (yapfuye) mfite nk’imyaka 15 cyangwa 16.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko imibereho mibi bari bafite mu nkambi ari yo yatumye atangira kwibaza byinshi.

Ati “Ndibuka mbere y’uko umusaza wanjye asaza, mfite nk’imyaka 11 cyangwa 12, namubajije impamvu turi aho turi, impamvu turi impunzi, kubera ko umuntu wese byamugeragaho, reba gukura uri umwana, ubundi umwana iyo ashonje asaba nyina cyangwa se akamubwira ko ashonje ibyo kurya bikaboneka, ariko mu buryo bw’impunzi nabonaga bakuru banjye, njye ndi bucura mu muryango wacu, nkabona abankuriye bajya gutonda umurongo bategereje abaza ngo babahe iposho bari butahane ngo twese turisangire. Ibyo njye ndi umwana w’imyaka 12 nabazaga impamvu turi hano.

Kera najyaga numva abakuru bavuga ko kera wenda ntaranavuka,hari n’amafoto bari bafite ndi uruhinja bampagatiye,bamvana mu bitaro aho babyariye,bikanyereka ishusho kandi mu by’ukuri byaravugwaga,birazwi ko umuryango wanjye ntiwari umeze nabi,wari umeze neza ku rwego rw’abanyarwanda bariho icyo gihe.

Hagati y’ibyo no mu buhunzi,ibyo numvaga,nabonaga,ayo mafoto nkavuga nti kuki turi aha.Umubyeyi wanjye ambwira amateka mfite imyaka 11,ntega amatwi,ariko nk’umwana birarangira ukavuga uti kanjye kwikinira umupira,ntacyo bitwaye.Ariko uko yabinsobanuriye,ambwira ko nta cyaha ariwe cyangwa umuryango bakoze ngo tube gutyo."

Yavuze ko uko yagiye akura iyo shusho y’uko bakiri mu gihugu bari bameze neza yamugumye mu mutwe,aho akaba ariho havuyemo kubaza no kwibaza impamvu ibyo byaba, n’uburenganzira umuntu afite yagukora ibyo.

Perezida Kagame yagaragaje ko nubwo yari impunzi muri Uganda, yajyaga anyuzamo agasura u Rwanda ndetse agatembera ahantu hatandukanye.

Ati “Naje no mu Rwanda mu 1977, mu 1978 no mu 1979, naje gatatu, uyu mujyi buriya ndawuzi wose erega, za Nyamirambo, ku Muhima, mu Kiyovu, Kiyovu buriya ndayizi cyane. Hanyuma nkajya no kuri uriya muhanda uzamuka Sopetrade, najyaga mpagenda n’amaguru, njyenyine.”

Yavuze ko uretse gutembera i Kigali, yajyaga afata tagisi ku Muhima akajya i Butare gusura Umwamikazi Gicanda bari bafitanye isano.

Ati “Ndahazi, hanyuma najyaga mfatira taxi ku Muhima nkajya i Butare, nari mfiteyo masenge (Rosalie Gicanda) se na se wa mama bava indi imwe, najyaga njya kumusura rero kandi nari mfite na mushiki wanjye wa kabiri tuvukana ari hano ngira ngo abantu baramuzi, Gicanda niwe wamureze, babanye imyaka myinshi. Najyaga mpagenda kenshi nkajya no muri Kaminuza ya Butare.”

Perezida Kagame yavuze ko iyo yasubiraga Uganda yaganirizaga abo mu muryango we n’abandi ibyo yabonye mu Rwanda, ari nako atekereza uko bashobora gutaha ariko ntabone inzira bizacamo.

Nyuma yavuze ko haje kuboneka amahirwe binjira mu ngabo za Museveni zabohoye Uganda bibaha icyerekezo cyo gutekereza kubohora u Rwanda kugeza muri 1990 batangiye urugamba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa