skol
fortebet

Perezida Kagame yatanze isezerano rikomeye ku mubano w’u Rwanda n’Ubufaransa

Yanditswe: Tuesday 09, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa bazakomeza kuwusigasira neza,kugira ngo ube mwiza kurushaho.

Sponsored Ad

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Mata 2024. Ni nyuma y’umunsi umwe u Rwanda rutangiye iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame abajijwe uko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wifashe nyuma y’uko Perezida Emmanuel Macron atitabiriye #Kwibuka30, yavuze ko umeze neza.

Yagize ati “Inyuma y’ibyo hari amateka maremare y’ibibazo bigendanye n’ibyabaye mu gihugu mu myaka 30 ishize. Niyumvamo ko hari intambwe yatewe gusa haracyari abantu muri politiki n’izindi nzego z’u Bufaransa baheranywe n’ibyabaye mu mateka. Baracyabayeho mu hashize.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko we abona umubano w’ibihugu byombi uri mu cyerekezo kizima kandi uzakomeza kubungabungwa.

Ati “Ngize icyo mvuga nk’umwanzuro, ntekereza ko Abafaransa ari abantu bashyira mu gaciro kandi dushobora gukorana.’’

Perezida Kagame yavuze ko nubwo hatabura ibivugwa by’agatotsi nk’uko byagenze ubwo Macron atitabiraga igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ibyo bidahangayikishije.

Yakomeje ati “Numvise ibyavuzwe ariko kuri njye nitaye ku byiza bishobora kubaho mu gihe twakomeza gutera imbere, utu tuntu duto tuzahoraho. Twe turacyari mu murongo wo gukomeza gutera intambwe, nubwo twanyuze mu mateka mabi.’’

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wajemo agatotsi kubera uruhare rw’iki gihugu mu mugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyishyira mu bikorwa no gukingira ikibaba abajenosideri.

Mu 2021 ni bwo umubano w’ibihugu byombi wongeye kuzahuka ndetse Perezida Macron yasuye u Rwanda agera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali tariki ya 27 Gicurasi 2021.

Mu gihe u Rwanda rwinjiraga mu Cyumweru cy’Icyunamo, ku wa 7 Mata 2024, Perezida Macron yifatanyije narwo, avuga ko u Bufaransa bwemera uruhare rwabwo muri ayo mateka kandi ko buzakomeza kuba hafi y’u Rwanda.

Ati “Amateka agomba gukomeza kuvugwa, agasesengurwa n’inzobere zacu mu buryo buboneye […] ibikorwa bigomba gukomeza ku buryo ayo mateka yigwa, agahererekanywa.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa