skol
fortebet

Perezida Kagame yavuze ku munyamabanga wa USA wagoretse imvugo ijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe: Monday 08, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko babwiye Amerika ko ibyo kugoreka amateka ya jenoside no kuyiha indi nyito bajya babikora mu yindi minsi ariko bakareka tariki ya 07 Mata ikaba iyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Sponsored Ad

Ibi yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru bo mu Rwanda,mu karere nabo hirya no hino ku isi bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Kagame yabajijwe ku magambo y’Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Anthony Blinken, wagoretse imvugo ijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi,mu butumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati:“Kuri njye, kiriya kibazo cyasubijwe kera, ubwo twagaragazaga uruhande rwacu, si kera cyane nko mu 2014 cyangwa 2015. Twabonye ubutumwa buturuka hirya no hino ku Isi budufata mu mugongo, icyo gihe twabonye ubutumwa ku ruhande rumwe buvuga ku Kwibuka, budufata mu mugongo; hanyuma ku rundi ruhande, buvuga ku bya demokarasi, uburenganzira bwa muntu, [...] icyo gihe igihugu cyacu cyandikiye Amerika.”

“Ibyo nabasabye icyo gihe, narababwiye nti Amerika cyangwa se ikindi gihugu, gifite uburenganzira bwo kutubwira ibyo batekereza, byaba bidushimisha cyangwa se bitadushimisha, ibyo nta kibazo. Tuzabyakira.”

“Hanyuma ingingo y’ingenzi ya kabiri, narababwiye nti kuri iki gikorwa cyo kwibuka, twishimira ko mwifatanyije natwe, ariko kuri izi ngingo zindi, hari ikintu kimwe twifuza kubasaba.”

“Mu ibaruwa turababwira tuti ntacyo bitwaye, niba mubishaka mwifatanye natwe mu kwibuka [...] ariko icyo tubasaba ni kimwe, mu gihe bigeze ku ya 7 Mata, ese birashoboka ko mwakwifatanya natwe mu kwibuka, ibindi mukabireka?”

“Umwaka ufite iminsi 365, muduhe umunsi w’iya 7 Mata mwibuke hamwe natwe, hanyuma indi minsi 364 muyikoreshe mutunenga ku bindi mudakunda kuri twe. Mutandukanye ibi bintu, mwifatanye natwe mu kwibuka ku munsi umwe, hanyuma mufate indi minsi isigaye mutunenga ibyo mushaka.”

Bwana Blinken abinyujije ku rubuga rwa X,yavuze ko Amerika yifatanyije n’abaturarwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 30 abazize jenoside."

Uyu ntiyavuze ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo yavuze ko bibuka ibihumbi byinshi by’abatutsi, Abahutu,Abatwa, n’abandi "babuze ubuzima mu minsi 100 y’urugomo rurenze ukwemera."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa