skol
fortebet

Perezida Kagame yavuze ku musimbura we,ikimushimisha mu byagezweho n’u Rwanda yifuza kuzasaziramo

Yanditswe: Monday 01, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko yishimira cyane aho u Rwanda rugeze ubu ndetse ko yifuza kuzasazira mu Rwanda abanyarwanda babanye neza haba ikibazo kikaba ari igisanzwe nkuko bimeze mu bateye imbere.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagira nye na Radio 10 na Royal FM,Perezida Kagame yavuze ko yishimira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho yaba mu buzima,ubukungu,imyubakire n’ibindi.

Yagize ati: "Ariko n’ibintu byoroshye,iyo ikintu kiboneka n’amaso kiba cyivugira utagombye gusobanura.

Njye iyo nsubije amaso inyuma nkareba ibyo bibazo byose twanyuzemo nuko igihugu cyari kimeze,abapfaga,abicwaga n’abicaga ariko n’igihugu ubwacyo uko giteye ujye ureba n’amafoto ubwayo,urebe ifoto y’u Rwanda mu 1990,1994 wongere urebe amafoto ubu ngubu,arakwereka,araguha inkuru y’ibyabaye.

Abantu barabanye [ubu],ntawe utotezwa,ntawe ugenda ku muhanda ngo abazwe ngo wowe uturuka hehe?,so ninde?,uri uwo mu buhe bwoko?,Ntawe ujya ku ishuri ngo bamubaze aho avuka,ntawe ujya ku kazi ngo bamubaze..Igihugu gitera imbere.

Iyo ugiye kureba ubukungu bw’iki gihugu icyo gihe,GDP yari itageze no kuri miliyari 2 z’amadolari.Ubu ni miliyari 15 z’amadolari.Ubu byikubye inshuro nyinshi.

Ariko ukareba ubuzima bw’abantu,ukareba ibintu bivuye mu kuzimu.Urwo rugendo ubwarwo ruragusobanurira,rukanakwereka ko hari umuvuduko ugana no ku bindi bizagerwaho vuba cyangwa mu gihe kindi kigana kure."

Perezida Kagame yavuze ko ubuzima bwo mu cyaro nabwo bwahindutse naho usanga bitandukanye nuko bari bameze atarafata ubuyobozi.

Perezida Kagame abajijwe u Rwanda yifuza kuzabamo nasoza inshingano ze no mu busaza bwe,yagize ati: "U Rwanda abanyarwanda babanye,hagati yabo niyo baba bafitanye ibibazo bikaba bisanzwe bisa n’iby’ahandi.

Nta gihe ibintu bizera ngo de ariko hahoraho ibibazo ariko bigomba kugira igihe bikemuka ariko uvuga ngo igihugu kiratekanye,gifite abakiyobora n’inzego zikemura ibibazo bivutse,kiratera imbere."

Perezida Kagame yavuze ko bagerageza kubaka u Rwanda mu nzego zose zirimo uburezi,ubuzima n’izindi ariko yifuza ko ingendo zo kujya kwivuza hanze zihagarara,ukeneye ubuvuzi ubwo aribwo bwose akabubona mu Rwanda atagiye hanze.

Perezida Kagame abajijwe niba abona umusimbura we yaboneka,yasubije ko ntawe uzamera nkawe ariko hashobora kuboneka ukora ibikorwa birenze kumurusha.

Ati :"Nta we uzabona usa n’undi.Ntawe uzabona umeze nkanjye ariko undi utameze nkanjye ashobora gukora ibi ngibi nkora ndetse no kurushaho.Ntabwo dusa buri wese afite ubudasa bwe.

Muri uko kudasa niko umuntu ashobora gukora ibintu,abantu bakavuga ngo ariko uziko ibi aribyo twari tubuze.Ibyo nibyo nkeka kandi nibyo nibwira ko aribyo.

Nta muntu ushobora gusa n’undi.Ibyo ushima uyu munsi byakozwe na kanaka,....Hirya no hino hari undi,hari abandi bashobora kubikora mu buryo bundi cyangwa bazana uburyo bundi bwo kubireba ugasanga aribyo.Ninabyo tugerageza gutegurira abantu ndetse no mu mikorere abantu bagakwiye kuba batekereza batyo.

Ushobora no kubikora mu mucyo no mu ngeso nzima,bigatangira kuboneka ubungubu ariko aho bigorera ibi dukora,bimwe tugeraho ntabwo byose binturukaho ndetse byinshi ntabwo binturukaho.

Bituruka mu bandi bantu tukabihuriraho noneho njye nkabiha uburyo bikorwamo.N’ukubiha uburyo ariko byaturutse no mu bandi.

Uburyo bwo kuyobora ibyo ngibyo nibwo abantu bashobora kuza bakabukora,nibo benshi.

Bitazaba kubikabya,kubera ko ibintu bigenda neza ndi umuyobozi ubu,abantu bakibwira ko byose aronjye ubikora.

Ahubwo muri kwa guterwa amacumu kw’ibintu biba mu gihugu cyacu duhangana nabyo hanze niki, ngira n’amahirwe,abantu bakanyitirira ibintu navanye mu Banyarwanda. Njye mbishyira ku murongo bikagenda neza".

Perezida Paul Kagame yavuze ko imiterere y’u Rwanda n’ibibazo rufite ariyo shingiro yo kuba yemera gukomeza kuruyobora, kugira ngo rugere aho abaturage bifuza.

Yanenze amahanga atazi gutandukanya amateka y’ibihugu akumva ko umuyobozi ukomeje kuyobora ari umunyagitugu.

Ati “Nanjye ubundi bitari ikibazo mbona gihari, nanjye mfite amaso. Iyo biza kuba ari igihugu cyo guhitamo hari n’ubushobozi ko ibintu bigenda neza, mba naragiye kera […] Bibaye ko kuba gukomeza bifite ikibazo ku mibereho y’abantu, icyo gihe naba numva.”

Yakomeje agira ati “Ibyo abantu bavuga bazabivuga ariko tugomba kureba no gutanga urubuga abanyarwanda bakavuga icyo batekereza. Ntabwo byatwara umwanya munini kandi ntabwo byancika, babaye bavuga bati ‘uyu na we atugeze ahantu’, nagenda batarabivuga”.

Yavuze ko abamunenga gutinda ubutegetsi, birengagiza ko ibihugu bayoboye bitandukanye n’u Rwanda cyangwa se n’ibindi bya Afurika.

Perezida Kagame yatanze urugero rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ari igihugu kimaze igihe cyubakwa kandi cyafashe umurongo, ku buryo ibigikorerwamo atari byo bikwiriye no gukorwa mu bindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa