skol
fortebet

Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko rugomba guhindura ubuzima bw’igihugu

Yanditswe: Tuesday 23, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yibukije Urubyiruko ko igihugu kirutezeho guhindura ubuzima bwacyo bityo rugomba gukora cyane kandi neza.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yabivuze mu ijambo rifungura Inama ya 19 y’Umushyikirano agaragaruko k’uko igihugu gihagaze.

Perezida Kagame yatangiye avuga ko imyaka 30 ishize irimo ibintu bibiri; ibyago bya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’Igihugu guhinduka kikaba Igihugu kindi cyavuye ibuzima kigasubira ibuntu.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyi myaka yose ishize hadakwiye kuba hari abagifite umugambi wo kwirengagiza ayo mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

Ati “Biri mu bibazo dukwiye kuba duhangana na byo. Ubwo rero mu mikorere yacu dukwiye kuba tubishyira imbere kuko dukora tutibuka ibyo ngibyo ushobora kugira n’ibibazo by’uko wabisubiramo.”

Yavuze ko Abanyarwanda bafite imyaka 30 ari benshi cyane ku buryo Igihugu kibatezeho guhindura ubuzima bwacyo. Ibi ni ko binameze ku bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bafite mu myaka 20-25.

Ati "Imyaka 30 irimo ibintu bibiri: Irimo ibyo byago, ariko irimo n’ukuntu igihugu cyahindutse kikaba gishya. Kandi muri ibyo bigenda bihinduka, harimo ubuzima n’imibereho y’abaturage. Ikindi, dufite generation [igisekuru] nshya. Abavutse icyo gihe bafite imyaka 30. Ni benshi kandi igihugu kibatezeho byinshi. N’abafite 20, 25 bavutse nyuma, ni bo igihugu kireba ku guhindura ubuzima bwacyo. Kubera ko bafite uko barezwe, ubwo burere bukabaha gukorera igihugu cyabo. Imico, imyifatire bafite, tubatezeho uruhare runini guhindura ubuzima bw’igihugu cyacu kurusha n’uko twe twabigenje."

Perezida Kagame yavuze ko ibyo urubyiruko rugomba kurwanya rubizi kuko birimo ibihereye ku mateka y’Igihugu mu gihe ibindi ari ibyo Abanyarwanda basangira n’ibyo hanze birimo imico mibi na politiki mbi.

Ati “Bagomba kubyumva ku buryo bitatubuza kubaka Igihugu uko bikwiye. Urwo rubyiruko cyane cyane ni bo mbwira. Mugomba kumva uburemere bw’inshingano zanyu nk’abanyagihugu, nk’abantu mukwiriye kuba abantu bazima, mwiyubaka, bakubaka imiryango yabo, bakubaka n’Igihugu.”

Perezida Kagame yavuze ko abakiri bato kuri ubu bafite uko barezwe mu miryango ndetse n’uko barezwe n’Igihugu muri politiki.

Ati “Byose rero biri kuri bo, imyifatire yabo, imyumvire y’inshingano bafite no kumva ko Igihugu ari bo kireba mu myaka yindi 30 iri imbere yacu, bafite uruhare runini mu guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda kurusha ndetse uko twebwe twabigenje.”

Mu bindi yagarutseho yibutsa urubyiruko,n’ugutanga serivisi nziza no gukorana umurava aho yashimangiye ko aho abandi bakora amsaha 2 gusa,umunyarwanda yakongeyeho andi masaha 10.

Ati "Twebwe nk’u Rwanda,ntabwo twashobora kubaho nk’ukuntu bamwe babaho,cyangwa se ibyo duhora turwana nabyo,dufite ibibazo by’umwihariko.Ka gahugu gato,ubukungu bwacu ntitubufite uko twabwifuza,ni buto ariko nta bantu baba bato,keretse iyo ubyigize.Ibyo wigize uko uba.

Wigize umuntu uzajya uhora usabiriza niko uba.Iyo wigize ikigoryi,uba ikigoryi.Ariko njye,ibyo mvuga nabo mbwira,ndabizi ko dufite icyo dushaka kuba cyo kandi gishoboka."

Yakomeje avuga ko nko mu myaka 30 ishize,byagaragaye ko abantu bashobora kuva ikuzimu bakaba abantu.

Ati ’Kuva ikuzimu ukaba umuntu,ntabwo bipfa kuza gusa.Ntabwo ubihabwa n’umuntu gusa,ntawe uza ngo abiguhe.Biva mubyo ukora,biva mu byo ushaka,biva muko wumva,witwara."

Perezida Kagame yavuze ko kuba u Rwanda hari ibyo rudafite,bikwiriye gutuma abanyarwanda badateta kuko ntacyo bafite cyatuma bateta ahubwo bagomba gukora cyane.

Ati " Wateta mu biki?. Aho abandi bakora amasaha abiri bakajya kwiryamira, ushaka wakora andi masaha icumi; aho abandi bagenda n’amaguru basa n’aho badafite aho bajya,aho bagenda umunsi wose bikora ibyo wowe ugomba kuhagenda amasaha make kugira ngo narangira ukore ibindi.

Yavuze ko uko ariko u Rwanda ruteye nta n’uwabizanye ahubwo tugomba gukora ibyo rudusaba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa