skol
fortebet

Perezida wa Czech Republic yasuye u Rwanda

Yanditswe: Friday 05, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika ya Czech Petr Pavel, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

Sponsored Ad

Perezida Gen Pavel yakiriwe na Minisitiri Dr Vincent Biruta
Perezida wa Repubulika ya Czech Nyakubahwa Petr Pavel, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

Indege itwaye Gen Petr Pavel yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, yakirirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Perezida Gen Pavel aje mu Rwanda kwifatanya n’Abanyarwanda n’Isi muri rusange, Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Biteganyijwe ko azagirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame nk’uko byemejwe na Perezidansi ya Czech.

Uyu mukuru w’Igihugu azaganira kandi n’abo mu gihugu cye bakorera imirimo itandukanye mu Rwanda.

U Rwanda na Repubulika ya Czech bisanganwe umubano ukomeye dore ko muri Gicurasi ya 2023, Intumwa za Repubulika ya Czech ziyobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije, akaba na Minisitiri w’Umutekano wa Repubulika ya Czech, Vít Rakušan, bagiriye uruzinduko mu Rwanda baganira na Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bo muri Guverinoma.

Icyo gihe hasinywe amasezerano agamije guteza imbere ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano agamije gukuraho gusoresha kabiri abaturage b’ibihugu byombi (Taxation Avoidance Agreement), hanaganiriwe ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu rwego rwa gisirikare n’umutekano.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa