skol
fortebet

Abayobozi batandatu bahoze muri Rulindo basezeye nyuma yo gufungwa bakarekurwa

Yanditswe: Wednesday 24, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abayobozi batandatu bahoze bakora mu Karere ka Rulindo, bamwe bakimurirwa ahandi ariko bakaza gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, bagashyikirizwa Ubushinjacyaha n’urukiko, bakarekurwa by’agateganyo, bamaze gusezera ku mirimo yabo bakoraga.

Sponsored Ad

Amakuru y’uko abo bayobozi basezeye ku mirimo yabo yatangiye kuvugwa mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024, ariko nta rwego rwigeze rugira icyo rubivugaho kuko abenshi bari basigaye bakorera mu turere dutandukanye.

Abayobozi bakurikiranywe muri icyo gihe ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga Bizumuremyi Al Bashir, na Gitifu w’Akarere ka Rulindo Kanyangira Ignace n’abandi bakozi batanu bakoreye Rulindo. Bari bakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’ingurane yari agenewe abaturage.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo, Dusabirane Aimable, yemeje amakuru, avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Karere, Kanyangira Ignace yasezeye.

Dusabirane yashimangiye ko ibaruwa y’ubwegure bwa Kanyangira bayibonye Saa Yine z’ijoro zo ku wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024.

Yagize ati "Yanditse asaba gusezera ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo mu gihe kitazwi kandi ku mpamvu ze bwite."

Abandi batawe muri yombi icyo gihe barimo Félicien Niyoniringiye, umuyobozi wa One Stop Center i Gicumbi, Juvenal Bavugirije, Umuyobozi wa One Stop Center Rulindo, ushinzwe imari n’Ubutegetsi mu Karere ka Rulindo, Delice Mugisha na Célestin Kurujyibwami wari kontabure w’Akarere Rulindo. Aba nabo bamaze gusezera ku mirimo y’abo nk’uko amakuru aturuka mu turere bakoreragamo abishimangira.

IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa