skol
fortebet

U Rwanda n’Ubwongereza bari kunoza amasezerano azoroshya gahunda yo guhana abimukira

Yanditswe: Tuesday 21, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo yabwiye Televiziyo yo mu Bwongereza Sky News ko harimo kunozwa amasezerano azatuma kohereza mu Rwanda abimukira basaba ubuhungiro mu Bwongereza byoroha, kuko u Rwanda rufite intego yo kubera igihugu cy’amahirwe impunzi n’abimukira baba bahunga ibibazo byo mu bihugu byabo.

Sponsored Ad

Madamu Yolande Makolo,yavuze ko u Rwanda rudafite icyo rwakora kuri kiriya cyemezo, ariko ko rutabura kugira icyo rukivugaho.

Yagize ati “Mbere ya byose ni icyemezo cy’Ubutabera bw’u Bwongereza,nta bubasha tugifiteho, ariko icyo tutemera ni ukugaragaza u Rwanda nk’Igihugu kidatekanye.

U Rwanda ni ahantu hatekanye ku buryo nta bimukira cyangwa abasaba ubuhungiro basubizwa iwabo ngo babe bagirirwa nabi. Ibyo ntabwo u Rwanda rushobora kubikora.”

Yolande Makolo akomeza avuga ko ibyo biri mu masezerano u Rwanda rwagiranye n’u Bwongereza ku buryo nta n’uwari ukwiye kubishidikanyaho, ndetse ko byanitaweho mu masezerano ari gutegurwa ubu.

Ati “Tuzabishimangira mu masezerano turi kuvugurura. Izo mpungenge z’uko abimukira basubizwa mu Bihugu baturutsemo, zarasubijwe, kandi bizanashyirwa mu masezerano.”

Ubwo Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rwari rumaze gufata kiriya cyemezo, Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, Rishi Sunak yahise atangaza ko azakora ibishoboka byose iyi gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ikagerwaho.

Yagize ati “Ndatangaza ko tugiye gutera indi ntambwe idasanzwe yo gukoresha itegeko ry’ibihe bidasanzwe, ku buryo bizatuma Inteko Ishinga Amategeko yemeza ko aya masezerano n’u Rwanda akurikije amategeko kandi ko u Rwanda rutekanye.”

Rishi Sunak kandi yavuze ko atazigera yongera kwemera ko hari abandi bazongera kwitambika iyi gahunda, by’umwihariko Urukiko rwo mu mahanga.

Yagize ati “Sinzigera nemera ko Urukiko rwo hanze y’Igihugu rubuza indege ijyana abimukira mu Rwanda. Urukiko rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, nirutambamira icyemezo cy’Inteko yacu, niteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo indege igende.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa