skol
fortebet

U Rwanda rwubatse imihanda ya kaburimbo yo ku rwego rw’igihugu ireshya n’ibilometero 1639 mu myaka 30 gusa

Yanditswe: Sunday 11, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Agateganyo wa RTDA, Mwiseneza Maxime Marius, yavuze ko mu myaka 30 ishize, u Rwanda rwubatse imihanda ya kaburimo yo ku rwego rw’igihugu ireshya n’ibilometero 1639.

Sponsored Ad

Imihanda ya kaburimbo yo ku rwego rw’uturere n’umujyi wa Kigali, yubatswe muri iyo myaka ni ibilometero 3932. Iyo ni iyubatswe cyangwa iyavuguruwe yari ibitaka igashyirwamo kaburimbo.

Hari kandi imihanda ya kaburimo yo ku rwego rw’akarere n’umujyi wa Kigali yo ku rwego rwa kabiri yo ingana n’ibilometero 11,631. Iyo mihanda yiyingeraho iy’imigenderano yifashishwa n’abaturage mu kugeza umusaruro wabo ku masoko, ahubatswe ibilometero 4136.

Mwiseneza Maxime Marius wari mu kiganiro ‘Kubaza Bitera Kumenya’ cya Radio Rwanda cyo kuri iki cyumweru, yagize ati “Iyo urebye rero iyo mihanda yose yakozwe mu gihe cy’imyaka 30, nicyo giha u Rwanda ishusho y’u Rwanda dufite uyu munsi mu rwego rw’ubwikorezi n’ingendo aho umuntu ava hamwe akagera ahandi anyuze muri iyo mihanda yose ihuza igihugu.”

Yavuze ko kugeza ubu u Rwanda ruri mu bihugu bituwe cyane ari nayo mpamvu hakenerwa imihanda myinshi ifasha abo baturage mu migenderanire n’ubuhahirane.

Ati “Ahantu henshi niyo mpamvu imihanda ihagera kubera ko hose ihagera kuko hatuwe. Niyo mpamvu leta ihubaka imihanda kugira ngo buri Munyarwanda wese aho agiye ahagere amahoro kubera ko afite uburyo bwo kuhagera bwizewe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa