skol
fortebet

Umujyi wa Kigali wabonye umuyobozi mushya usimbura Rubingisa

Yanditswe: Friday 15, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Dusengiyumva Samuel ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali,mu matora yabaye uyu munsi tariki 15 Ukuboza mu 2023. Asimbuye Pudence Rubingisa wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.

Sponsored Ad

Dusengiyumva Samuel yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Uyu mugabo yatowe ku majwi 532 kuri 638 mu gihe Rose Baguma yagize amajwi 99. Ay’imfabusa yabaye 7. Asimbuye Pudence Rubingisa wabaye Meya w’Umujyi wa Kigali muri Kanama 2019. Yatowe ari Meya wa cumi uyoboye umujyi wa Kigali nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bubicishije ku rubuga rwa ‘X’ rwahoze ari Twitter, bwashimiye Rubingisa na Mpagwanamaguru batakiri abajyanama, buha ikaze Samuel Dusengiyumva na Madamu Solange Ayanone bagizwe abajyanama bashya.

Ibyo bisobanuye ko Mpabwanamaguru na we atakiri mu nshingano nk’Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali, kuko kuba muri nyobozi y’umujyi ugomba kuba uri muri njyanama.

Dusengiyumva yarahiriye kuba umwe mu Bajyanama 11 b’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa 15 Ukuboza 2023, nyuma y’uko bitangajwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 14 Ukuboza 2023.

Kuva mu Ugushyingo 2019 kugeza ubu, Dusengiyumva Samuel yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minaloc.

Uyu mugabo wize amategeko muri yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kuva mu 2001 kugeza 2005, yabaye umujyanama mu by’amategeko muri Gahunda y’Inkiko Gacaca kuva mu 2006 kugeza mu 2008, aho yajyaga inama kandi agatanga amahugurwa ku nyangamugayo za Gacaca zafashije mu guca imanza mu Turere twa Bugesera, Rwamagana na Huye.

Muri iyi gahunda kandi yafashaga mu bukangurambaga kugira ngo abaturage bitabire imirimo y’Inkiko Gacaca, akanasesengura kandi agafasha mu gukemura ibibazo by’amategeko byashoboraga kuvuka muri izi manza.

Mu 2009 kugeza mu 2011 yari umuyobozi wa Gahunda ya One Laptop Per Child ku rwego rw’igihugu. Iyi gahunda yari igamije kugeza kugeza mudasobwa kuri buri mwana.

Ni mu gihe kuva mu 2010 kugeza 2013 yari n’Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya MMD Law Firm, yunganira abantu mu by’amategeko, ari na ko mu 2013 kugza 2015 yari Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ubumenyi mu Rugaga rw’Abavoka mu Rwanda.

Dusengiyumva Samuel yanabaye umujyanama mu by’amategeko mu Kigo cyo mu Karere gishinzwe kugenzura Intwaro nto [Regional Center on Small Arms] hagati ya 2015 na 2016, na ho kuva mu 2017 kugeza mu 2019 yari Umuhuzabikorwa w’Ishami rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta.

Kugeza ubu umujyi wa Kigali ufite abajyanama 11 aribo Dr. Kayihura Muganga Didas , Nishimwe Marie Grace, Baguma Rose, Bizimana Hamiss, Kajeneri Mugenzi Christian, Muhutu Gilbert, Urujeni Martine, Rutera Rose na Umutesi Geraldine, Samuel Dusengiyumva na Madamu Solange Ayanone.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa