skol
fortebet

Uyu munsi haramenyekana usimbura Senateri Mucyo Jean de Dieu

Yanditswe: Thursday 01, Dec 2016

Sponsored Ad

Guhera saa yine z’amanywa kuri uyu wa Kane tariki 1 Ukuboza ,2016 ku rwego rw’uturere mu tw’Intara y’Amajyepfo haratangira amatora y’uzasimbura Senateri Jean de Dieu Mucyo witwabye Imana mu kwezi kwa cumi. Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa kane hamenyekana ibyavuye mu majwi.
Abakandida ni batanu; Mukakabera Monique, Dr Richard Sezibera, Dr Masabo François, Mukamuganga Veneranda na Muhimakazi Félicité aba bamaze iminsi biyamamaza mu turere, kwiyamamaza byahereye i Nyamagabe tariki 21 (...)

Sponsored Ad

Guhera saa yine z’amanywa kuri uyu wa Kane tariki 1 Ukuboza ,2016 ku rwego rw’uturere mu tw’Intara y’Amajyepfo haratangira amatora y’uzasimbura Senateri Jean de Dieu Mucyo witwabye Imana mu kwezi kwa cumi. Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa kane hamenyekana ibyavuye mu majwi.

Abakandida ni batanu; Mukakabera Monique, Dr Richard Sezibera, Dr Masabo François, Mukamuganga Veneranda na Muhimakazi Félicité aba bamaze iminsi biyamamaza mu turere, kwiyamamaza byahereye i Nyamagabe tariki 21 Ugushyingo bisozwa kuri uyu wa gatatu tariki 30 Ugushyingo 2016.

Buri mukandida yagiye avuga ibyo yakoreye igihugu n’imigambi afite nagera muri Sena n’ibyo azakorera Intara y’amajyepfo nibamutora kuyihagararira agasimbura Sen Mucyo wari uyihagarariye.

Mu kwiyamamaza Dr Richard Sezibera niwe uhabwa amahirwe ugendeye ku migabo ye kubera imyanya ikomeye yagiye agira mu Rwanda nko kuba Minisitiri w’Ubuzima, no mu karere aho yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba.

Senateri Jean de Dieu Mucyo witabya Imana azize urupfu rutunguranye

Abagize Inteko itora muri buri karere ni abagize Inama Njyanama z’imirenge n’Inama Njyanama ya buri karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa