skol
fortebet

1991: Uko Habyarimana Juvenal yasubije umunyamakuru amubajije niba imyaka 19 amaze ku butegetsi idahagije

Yanditswe: Saturday 01, Dec 2018

Sponsored Ad

Afurika niwo mugabane afite abakuru b’ ibihugu batinda ku butegetsi ugereranije n’ indi migabane. Ibi ariko ntibivuze ko ku yindi migabane udashobora gusangayo umukuru w’ igihugu utinda ku butegetsi ariko ni ibihugu bike cyane ugereranije no muri Afurika.

Sponsored Ad

Habyarimana Juvenal wabaye Perezida wa 2 w’ u Rwanda watowe n’ abaturage, mu 1991 , ubwo yari amaze gutangaza ko aziyamamariza manda ya kane, mu kiganiro yagiranye n’ abanyamakuru icyo gihe, umunyamakuru yamubajije niba imyaka 19 amaze kubutegetsi idahagije.

Umunyamakuru yarabajije ati “Mu maze imyaka 19 ku butegetsi, mu bihugu bigendera kuri demukarasi perezida ntabwo akunze kurenza manda ebyiri z’ imyaka 4,5 cyangwa 7. None mwebwe mwiyemeje kongera kwiyamamaza. Murasanga imyaka 19 idahagije?”

Habyalimana ntiyasubije ko imyaka 19 ihagije cyangwa idahagije ahubwo yabwiye umunyamakuru ko iki kibazo abaturage aribo bazagisubiza.

Yagize ati “Ngira ngo ntabwo ari njye wabibaza, wabaza Abanyarwanda ubwabo. Navuze ko kuba nsabye ko nakongera kwiyamamaza, numva nkifite imbaraga nkifite imyaka 55, kumbaza rero ngo ese bizagenda bite? ni abaturage bazasubiza icyo kibazo cyawe. Nta kindi nabona nakongeraho ubwo abaturage nibo bazasubiza”

Habyalimana yabaye Perezida w’ u Rwanda kuva mu 1973 kugera mu 1994, avaho yishwe. Mbere y’ uko yicwa ikinyamakuru Kangura cyatangaje inkuru ivuga azicwa muri Werurwe 1994 yicwa tariki 6 Mata 1990. Ikinyamakuru Kangura cyari kibogamiye ku butegetsi bwariho icyo gihe.

Amateka amwe agaragaza Habyarimana nk’ umutegetsi w’ umunyagitugu nubwo yatorwaga n’ amajwi menshi hari amakuru avuga ko habagamo uburiganya mu matora.

Tariki 24 Ukuboza 1978 Habyarimana yatowe ku majwi 98.99% , tariki 19 Ukuboza 1983 atorwa ku majwi 97% naho tariki 19 Ukuboza 1988 atorwa ku majwi 99.98%.

Habyalimana yavutse tariki 8 Werurwe 1937 yicwa tariki 6 Mata 1994.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa