skol
fortebet

2017: Abantu 35 batabawe bajyanywe gucuruzwa

Yanditswe: Thursday 14, Dec 2017

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda irizeza Abaturarwanda ko hazakomeza kubaho umutekano mu gihugu hose mu gihe cy’iminsi mikuru yo kwizihiza Noheri n’Ubunani kandi igasaba abaturage kubyizihiza birinda gukora ibyaha.
Ibi byatangajwe mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru hagati yayo n’Itangazamakuru. Iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti:”Guha imbaraga ubufatanye hagamijwe gutanga serivisi inoze”.
Ni ikiganiro kitabiriwe kandi kiyoborwa (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda irizeza Abaturarwanda ko hazakomeza kubaho umutekano mu gihugu hose mu gihe cy’iminsi mikuru yo kwizihiza Noheri n’Ubunani kandi igasaba abaturage kubyizihiza birinda gukora ibyaha.

Ibi byatangajwe mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru hagati yayo n’Itangazamakuru. Iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti:”Guha imbaraga ubufatanye hagamijwe gutanga serivisi inoze”.

Ni ikiganiro kitabiriwe kandi kiyoborwa n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda , IGP Emmanuel K. Gasana ari nawe wari umushyitsi mukuru, ari kumwe na Barore Cleophas uyobora Urwego rw’abanyamakuru bigenzura ndetse na Musangabatware Clement, Umuvunyi mukuru wungirije.

Atangiza iyi nama ngarukamwaka ihuza Polisi y’u Rwanda n’itangazamakuru hagamijwe gutanga ubutumwa burwanya ibyaha , IGP Gasana yagize ati:” Duha agaciro ibyo itangazamakuru rikora mu guha amakuru no kwigisha abaturage ku birebana n’umutekano.”

IGP Gasana yavuze ko ituze , umutekano n’amahoro mu Rwanda twishimira uyu munsi bizakomeza kugerwaho ari uko habayeho ubufatanye n’abaturage cyane cyane itangazamakuru ; kuko ari ryo rifasha mu bukangurambaga burwanya icyahungabanya imibereho myiza y’umuturage.

IGP Gasana yagize ati:” Hari ababonako kwizihiza iminsi mikuru ari umwanya wo gukora ibyo bashaka cyane cyane ibitemewe n’amategeko byiganjemo ibyaha nk’ubujura n’ibindi” maze ahamagarira abaturarwanda kuba maso kandi bagatangira amakuru ku gihe kuri abo bagizi ba nabi.

Yibukije ababyeyi kutishinga iminsi mikuru ngo bibagirwe kwita ku bana babo cyane cyane abato batibagiwe no kubarinda kwishora mu bikorwa bibi nko kunywa ibisindisha no kujya mu myidagaduro batemerewe n’amategeko.

Aha yagize ati:” Nk’uko ibikorwa byo kubungabunga umutekano bizakomeza, abaturarwanda baragirwa inama yo gukomeza gukorana na Polisi , batanga amakuru ku byo bakeka ko byahungabanya umutekano ndetse n’imyitwarire idasanzwe isaba ubugenzuzi no gukurikiranirwa hafi.”

Yakomeje agira inama abaturage kwishima no kunywa mu rugero , hirindwa amakimbirane nko kurwana no gukomeretsanya kugirango habeho iminsi mikuru irangwa n’ituze kandi izira icyaha.

Avuga uko umutekano wo mu muhanda uhagaze, Komiseri George Rumanzi, uyubora ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda yasabye abatwara ibinyabiziga kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, umuvuduko ukabije, uburangare ari nabwo bugaragara mu mpera z’umwaka ari nabwo butuma habaho impanuka zihitana abantu.

Yakomeje avuga ko abahitanwa n’impanuka zo mu muhanda bagabanutseho 32 ku ijana muri aya mezi atatu ashize, ugereranyije n’icyo gihe cy’umwaka ushize , avuga ko biterwa n’ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda ndetse n’utugabanyamuvuduko mu modoka zitwara abagenzi kuko arizo zakunze kurangwa n’impanuka zihitana benshi.

Umutekano w’imbere mu gihugu

Muri iyi nama, Polisi y’u Rwanda yavuze ku mutekano w’imbere mu gihugu, aho yagaragaje igabanuka ry’ibyaha ho 5,4 ku ijana kuberako umwaka ushize wabayemo ibyaha 17600 naho uyu ukaba warabayemo ibyaha 16800.

Avuga uko umutekano uhagaze, umuyobozi w’ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda, ACP Jean Marie Twagirayezu yavuze ko mu byaha byakozwe higanjemo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibijyanye nabyo, gusambanya abana n’ubujura bworoheje.

ACP Twagirayezu yavuzeko kugabanuka kw’ibyaha byatewe n’ubufanye bwaciye mu kwigisha abaturage kurwanya ibyaha ndetse n’uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kwigisha abaturage gufata ingamba zo kurwanya ibyaha.

Muri uyu mwaka , abantu 35 batabawe bajyanywe gucuruzwa mu gihe bane bagaruwe mu Rwanda bavanywe mu bihugu bya kure aho bari bacurujwe.

Polisi kandi yavuze ko ubushobozi bw’abapolisi bwiyongereye kandi bahawe ubumenyi bujyanye no kurwanya ibyaha biriho muri iki gihe.

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege nawe yavuze ko imibereho myiza y’abapolisi yakomeje kuzamurwa , aho yanatanze urugero ku itahwa ryabaye vuba aha, ry’icumbi rigezweho ry’abapolisi , rishobora gucumbikira abapolisi 1500 bahendwaga n’ubukode bw’amacumbi.

Polisi y‘u Rwanda kandi yibukije abaturage gukomeza kuyiha amakuru ku kintu cyose babonye gihungabanya umutekano biciye ku mirongo yayo ariyo 110 ku bibereye mu mazi, 3512 ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, 3511 ku karengane ukorewe n’umupolisi, 113 ku mpanuka zo mu muhanda, 112 ku kintu cyose cyihutirwa, 111 ku nkongi z’umuriro, 997 kuri ruswa, 116 ku bufasha bw’abana na 3029 kuri Isange.

Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa n’ibisa nayo nawe yashimye ubufatanye busanzwe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego nk’itangazamakuru cyane cyane mu gukumira no kurwanya ruswa.

Cleophas Barore we yagiriye inama abakora itangazamakuru kwirinda gushyushya imitwe abo baha serivisi kandi asaba ko ibitangazwa byaha ibifitiye inyungu abaturage, haba mu kubarinda ibyaha cyangwa ibibakangurira imibereho myiza yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa