skol
fortebet

“Ababangamira uburezi bw’ abato bakwiye guhanwa bagatinya ntibazabisubire” Sanateri Makuza

Yanditswe: Monday 27, Mar 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Sena y’ u Rwanda Hon Bernard Makuza yagaragaje ko abasore n’ abagabo bashora abana b’ abakobwa mu bushurashuzi kimwe n’ abakoresha abana b’ abahungu imirimo ivunanye babakuye mu mashuri bakwiye guhanwa kuko babangamira iterambere ry’ igihugu.
Senateri Makuza yabivuze kuri Iki Cyumweru tariki 26 Werurwe 2017, mu muhango wateguwe na Imbuto Foundation wo guhemba abana b’ abakobwa batsinze neza mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w’ amashuri 2015/2016. Uwo muhango watangiriye mu karere ka (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Sena y’ u Rwanda Hon Bernard Makuza yagaragaje ko abasore n’ abagabo bashora abana b’ abakobwa mu bushurashuzi kimwe n’ abakoresha abana b’ abahungu imirimo ivunanye babakuye mu mashuri bakwiye guhanwa kuko babangamira iterambere ry’ igihugu.

Senateri Makuza yabivuze kuri Iki Cyumweru tariki 26 Werurwe 2017, mu muhango wateguwe na Imbuto Foundation wo guhemba abana b’ abakobwa batsinze neza mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w’ amashuri 2015/2016. Uwo muhango watangiriye mu karere ka Rubavu uzakomereza no mutundi turere.

Hon Makuza yashimiye uko urwego rw’imitsindire y’abakobwa rugenda ruzamuka ugereranyije n’imyaka yashize ariko yemeza ko hakiri ikibazo cy’abakidindiza imyigire yabo asaba ko igihe bafashwe batajya bababarirwa, bagahanwa by’intangarugero.

Yagize ati “Umubare w’abakobwa batsinze neza ibizamini bya leta wariyogongereye ku buryo bugaragara ugereranyije na mbere kuko muri iyo myaka byavuye kuri 39.1% ubwo gahunda yo kubahemba yatangiraga, byarazamutse none ubu batsinze ku kigero cya 55%, byazamutse kubera ingamba n’imbaraga byashyizwemo. “

Yakomeje avuga ko habanje kubaho inzitizi zirimo imyumvire y’ababyeyi yo gutonesha abana b’abahungu, ariko ubu ngo bagenda bumva gahoro gahoro ko bagomba guha abana amahirwe angana.

Hon. Makuza yagarutse ku kibazo kibangamiye abana b’abanyeshuri muri iki gihe cy’abagabo n’abasore babakura mu mashuri bakabashora mu ngeso mbi.

Yagize ati ”Imihigo yo guteza imbere uburezi bw’umukobwa iratera imbere ariko hari abagishuka abakobwa, bakabashukisha amafaranga, babashora mu bushurashuzi n’ubusambanyi, ibi byangiza ubuto bwabo, umubiri, no mu mutwe, bituma bandagara bagata icyerekezo.

“Ibi ntibireba abakobwa gusa kuko n’abasore basigaye bakoreshwa imirimo ivunanye bigatuma bata amashuri ubuzima bwabo bukangirika, ndibutsa abo bose ko babangamira aba bana b’abanyeshuri sibo gusa Kuko babangamira iterambere rye n’ iry’igihugu muri rusange , ntituzabihanganira bakwiye guhanwa bagatinya ntibazabisubire. "

Perezida wa Sena yakomeje asaba abanyamategeko kongeramo imbaraga hakabaho kutababarira uwafashwe ashuka umwana w’umukobwa, bagahanwa by’intangarugero, ndetse asaba ubufatanye hagati y’abafite aho bahurira n’uburezi bose harimo ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri ubwabo.

Bamurange Germaine, umwe mu banyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Nyundo aganira n’Imvaho Nshya yavuze ko iki kibazo cy’abagabo n’abasore bashuka abakobwa kikigaragara kandi nabo kibabangamira.

Ati “Ibi bikunze kubaho cyane usanga hari abagabo bafite amafaranga bakadushuka batubwira ko ari ukudufasha ugasanga badushoye mu busambanyi,ibi bituma amasomo tuyacikiriza, hari ikibazo cy’ubushobozi buke butuma akenshi usanga ukeneye umukobwa amufatirana, hari abakobwa bari gukoreshwa mu tubari n’indi mirimo usanga ibi itubangamiye icyo twumva cyakorwa nuko hajyaho ubugenzuzi n’ibihano bikomeye.”

Imbuto Foundation yatangiye gahunda yo guhemba abakobwa bahize abandi mu mashuri abanza, mu cyiciro rusange n’abarangije amashuri yisumbuye mu turere dutanu tw’igihugu.

Mu karere ka Rubavu abakobwa 33 bahembwe, Muhanga 42, Nyamasheke 24, Nyaruguru 43.

Gahunda yo guhemba abakobwa batsinze neza igamije kubateza imbere no kubashishikariza gukorera ku mihigo yatangijwe na Imbuto Foundation mu mwaka wa 2005.
Kuva yatangira mu 2005 hamaze guhembwa 4438, uyu mwaka abahembwe bahawe za mudasobwa n’amafaranga yo kwizigamira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa