skol
fortebet

Ababyeyi ntibemeranya na MIFOTRA ibuza umwana uri munsi y’imyaka 5 gukora umurimo uwo ari wo wose

Yanditswe: Wednesday 22, Nov 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Abakozi ba Leta n’ Umurimo Kayirangwa Fanfan
Mu gihe hirya no hino mu Rwanda hakomeje kumvikana cy’ abana bato bakoresha imirimo mibi bamwe bagateshwa amashuri, Minisiteri y’ abakozi ba Leta n’ umurimo MIFOTRA yashyize ahagaragara amabwiriza arimo ingingo ivuga ko umwana uri munsi y’ imyaka itanu atenerewe gukora umurimo uwo ari wose.
Ingingo ya 6 aya mabwiriza ya Minisiteri y’ Abakozi ba Leta n’ Umurimo yo ku wa 11 Ugushyingo 2017, mu kiciro cya mbere kivuga icyo aya mabwiriza (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Abakozi ba Leta n’ Umurimo Kayirangwa Fanfan

Mu gihe hirya no hino mu Rwanda hakomeje kumvikana cy’ abana bato bakoresha imirimo mibi bamwe bagateshwa amashuri, Minisiteri y’ abakozi ba Leta n’ umurimo MIFOTRA yashyize ahagaragara amabwiriza arimo ingingo ivuga ko umwana uri munsi y’ imyaka itanu atenerewe gukora umurimo uwo ari wose.

Ingingo ya 6 aya mabwiriza ya Minisiteri y’ Abakozi ba Leta n’ Umurimo yo ku wa 11 Ugushyingo 2017, mu kiciro cya mbere kivuga icyo aya mabwiriza amagamije. Igira iti “Umwana uri hasi y’lmyaka itanu (5) ntiyemerewe gukora umurimo uwo ari wo wose n’ubwo waba uwo kwimenyereza Umurimo.”

Ababyeyi baganiriye n’ Umuryango bavuze ko batemeranya n’ iyi ngingo kuko ngo kwima umwana utarageza ku myaka 5 amahirwe byaba ari ukumwima amahirwe yo gukura mu bwenge.

Mukeshimana Francoise, Umubyeyi wo mu karere ka Huye, ufite umwana w’ imyaka ibiri y’ amavuko akaba ari ni umwarimukazi mu mwaka wa mbere w’ amashuri abanza yavuze ko atemeranya na Minisiteri y’ abakozi ko umwana uri munsi y’ imyaka itanu atemerewe gukora.

Mukeshimana yavuze ko ‘Igiti kigororwa kikiri gito’ avuga ko umwana urengeje imyaka ibiri akwiye gutangira gutozwa imirimo.

Yagize ati “ Umwana uri munsi y’ imyaka 5 akora ibyo ashoboye… hari nk’ igihe usanga abana bo muri maternaire aribo bikuburira ishuri”.

Yakomeje agira ati “Ntabwo nemeranya n’ iyo ngingo! None se ubwo twaba turi abarezi cyangwa twaba turimo kwica abana! ‘Igiti kigororwa kikiri gito’, kugorora ubundi tuziko harimo ari uguhana, niba umwana mutoya wamuha igihano gitoya kijyanye n’ imyaka ye kuki utamwigisha kwimenyereza gukora akiri mutoya ngo bimuzemo…uwanjye afite ibiri ariko ndamukoresha pe! Ndamubwira nti mpereza iki ni iki. Mbikora atari uko nziko abishoboye ahubwo ari ukureba ko agira reaction yo gutekereza icyo mubwiye”

Diane Mushimiyimana, umubyeyi w’ umwana w’ imyaka 7 akaba n’ umuyobozi mukuru w’ Ikinyamakuru Urugoli yatangarije UMURYANGO ko atemeranya n’ ingingo yo kubuza umwana uri munsi y’ imyaka 5 itanu gukora kuko ngo ‘umwana apfa mu iterura’

Yagize ati “Ku myaka itatu abana batangira gutozwa imirimo mike mike, wenda ushobora kumubwira ngo mpereza uriya mwuko cyangwa mpereza iriya kanya. Kuriya agenda abiguhereza ugenda umwongerera ibyo gukora ariko bitamuvuna ahubwo ari ukumufasha gukura mu bwonko.”

Yunzemo ati “ …uba urimo kumutoza umuco wo gukora kuko ngo ‘umwana apfa mu iterura’ niko bavuga kandi urabyumva mu iterura ni mu myata mikeya…ntabwo nemeranya n’ iyo ngingo, kereka niba ari imirimo ivunanye?...kwimenyereza umurimo bitangira ku myaka 3, 4 gutyo, urabizi ko umwaka w’ imyaka 3, 4 bamujyana muri gardienne umwana uri muri gardienne se abarimu ntibamumyenereza gukora”

Aya mabwiriza avuga ko umurimo woroheje ari udashobora kubangamira Ubuzima cyangwa Imikurire by’ Umwana, Udashobora kubangamira imyigire ye, kwitabira Ubumenyi ngiro cyangwa izindi gahunda z’amahugurwa zemejwe naLeta; Ukorwa ku manywa hagati ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo na saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba kandi umwana akawukora agenzurwa n’umuntu mukuru.

Ingingo ya 7 y’ aya mbabwiriza ivuga ko umwana ufite kuva ku myaka 5 kugera kuri 15 ari wemerewe gukora imirimo idahemberwa irimo Gutegura ifunguro ryo mu rugo; Gufura imyenda; Gutera ipasi; Gukoresha umuvandimwe umukoro; Gukora isuku mu rugo n’ indi.

Aba babyeyi batangarije UMURYANGO ko batemeranya na MIFOTRA ko umwana ufite imyaka iri munsi ya 15 yatera ipasi kuko ngo n’ abantu bakuru irabatwika.

Aya mabwiriza ateganya ko mu nshingano z’ umwana harimo Kubaha no kwiyubaha; Kumvira; Kwiga; Gukora imirimo yo mu rugo itabangamira imyigire, ubuzima cyangwa imitekerereze ye; no Gutanga amakuru yose ajyanye n’ibyo abona byamubangamira cyane cyane birebana n’ihohoterwa iryo ariryo ryose

Ibitekerezo

  • Aha ndumva ari ugutetesha abana bikabije ibi ntaho byazatugeza, bage babanza batubaze

    hhhhh ubu se twe twakuze ababyeyi baduhata imirimo byatubujije kuba abagabo n’ abagore, Leta ntigashake gutetesha abana ngo ikabye. ’UMWANA UMURINDA INZARA N’ IMIRIMO IVUNANYE’

    Ntabwo byumvikana. Erefa nabo baba bari kwishakira akazi. Umuntu agirwa uwo ariwe n’abagira uruhare mu burezi bwe. Nihavaho umutima nama mukurera tuzasigarana abana batagira ubwenge bagendera kumategeko nkamarobo. Ibintu byose ntimuzabibonera amategeko abigenga. Mwe kujya mukabya rero

    Noneho za Green Hills n’andi mashuiri yincuke birafungwa cg bijyanwe mu kiko kubera kunaniza ubwonko bw’abana

    Nuko bajyiye batwicira abana: nta mwana uhanwa, nta mwana ugomba gukora, nta mwana ugomba gusibizwa mu ishuri,.... aba bantu tuzabakizwa n’iki koko?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa