skol
fortebet

‘Ababyeyi turasa n’ abeguye ku mpamvu zacu bwite’ Madamu Ingabire

Yanditswe: Friday 17, Nov 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’ akarengane ahuriza n’ abandi bayobozi kukuba ababyeyi barataye inshingano yo kurera abana babo.
Aba bayobozi barimo ab’ amadini n’ abi nzego za Leta bavuga ko nta narimwe umubyeyi akwiye gutakaza ububasha ku mwana we kabone n’ iyo uwo mwana yaba yiyumvamo ko amaze kuba mukuru, yarize cyangwa afite amafaranga aruta ay’ ababyeyi be.
Babivuze kuri uyu wa Kane tariki 16 Ugushyingo 2017 babikomoje kukuba ababyeyi batagihabwa umwanya uhagije mu (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’ akarengane ahuriza n’ abandi bayobozi kukuba ababyeyi barataye inshingano yo kurera abana babo.

Aba bayobozi barimo ab’ amadini n’ abi nzego za Leta bavuga ko nta narimwe umubyeyi akwiye gutakaza ububasha ku mwana we kabone n’ iyo uwo mwana yaba yiyumvamo ko amaze kuba mukuru, yarize cyangwa afite amafaranga aruta ay’ ababyeyi be.

Babivuze kuri uyu wa Kane tariki 16 Ugushyingo 2017 babikomoje kukuba ababyeyi batagihabwa umwanya uhagije mu gutegura ubukwe bw’ abana babo.
Ingabire Immaculee ahuza kuba ingo z’ iki gihe zisenyuka no kuba abazishinga nta burere n’ igitsure bagihabwa n’ ababyeyi babo.

Mu izina ry’ imiryango itari iya Leta yagize ati “Twaje gusanga kenshi gutana kw’ ingo bituruka ku makimbirane, ariko amakimbirane nayo aba afite aho akomoka. Ntabwo amakimbirane asa mu ngo zose ariko amakimbirane aterwa n’ uburyo byatangiye.”

Akomeza agira ati “Ababyeyi aribo shingiro ry’ imiryango mito, muri iki gihe natwe turagaragara nk’ abeguye ku mpamvu zacu bwite. Impamvu mbivuga, ni uko ababyeyi basa n’ abarekuye abana. Uko umwana umuha ijambo, uko umwana umuhaha ubwisanzure ntibikuvanaho inshingano za kibyeyi kuko uri inararibonye uramuruta...Ngira ngo musenyeri Smaragde niwe wabivuze abana twabahariye social media umwana aba kuri instagram akaba kuri whatsapp”

Ingabire ntiyemeranya no guha abana udukingirizo…

Madamu ingabire Marie Immaculee avuga ko u Rwanda rusigaye rworohera abantu bakora ubusambanyi, umuntu Umunyarwada agakura yumva ko gusambana nta kibazo bitwaye.

Ati “Mubabarire ngiye kuvuga ikintu cyanjye sinzi niba hari undi tugisangiye, njye ntabwo nemera kiriya kintu cyo guha umwana agakingirizo. Njye abanjye mbigisha kwifata, kuko sindabona umuntu wanduye SIDA kubera ko yifashe, sindabona uwatwaye inda kubera ko yifashe. Umwana akwiye kwigishwa ko kwirekura ari ubugwari, byazanamubaho akirekura akamenya ko ubwo atakiri intwari yabaye ikigwari”

Yunzemo ati “Hari aho mperutse kujya mbona abana b’ abakobwa babyaye nkabona barababwira ngo ihorere, babaha za matola n’ ibindi…umukobwa wabyariye iwabo akwiye kwerekwa ko ibyo yakoze atari byo”

Musenyeri wa diyoseze ya Byumba Syvelien Nzakamwita, ufatwa nk’ indashyikirwa biturutse kukuba yarabashije kongera kubanisha mu mahoro ingo zari zibanye nabi, avuga ko kuva kera muri za 2010 kiliziya gatolika itahwemye gusaba ko abana badahabwa udukingirizo.

Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu Francis Kaboneka avuga ko kuba Leta y’ u Rwanda iha abantu udukingirizo atari ukubabwira ngo bagende basambane.

Ati “Umuntu ugenda agasambana agatwara inda wanamubwiye ngo nubona ugiye gucikwa bibuke agakingirizo umwimye agakingirizo yakora ibingana iki?”

Bamwe muri aba bayobozi bavuga ko kuba Abanyarwanda bagenda bumva ko gusambana ntacyo bitwaye aribyo bikomeje gutuma abashakanye bacana inyuma, bikanatuma bamwe mubashaka akazi bemera gutanga ruswa y’ ishimisha mubiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa