skol
fortebet

Abacuruzi ba SHISHA baravuga ko batewe igihombo no kuba yahagaritswe

Yanditswe: Saturday 16, Dec 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’uko Minisiteri y’ubuzima itangarije ko itabi rizwi nka Shisha riciwe burundu ku butaka bw’u Rwanda, irasaba abarinyoyeho kugana abaganga bakareba uko ubuzima bwabo buhagaze kuko ngo rifite ingaruka zikomeye zirimo na kanseri.
Ministeri y’ubuzima yasobanuye ko itabi rya Shisha rikunze kugaragara mu tubari dutandukanye ritemewe mu Rwanda kandi ko abazarenga ku mabwiriza yatanzwe bagomba guhanwa hakurikijwe amategeko.
Iyi Ministeri ivuga ko mu igenzura yakoze ndetse n’ubushakashatsi (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’uko Minisiteri y’ubuzima itangarije ko itabi rizwi nka Shisha riciwe burundu ku butaka bw’u Rwanda, irasaba abarinyoyeho kugana abaganga bakareba uko ubuzima bwabo buhagaze kuko ngo rifite ingaruka zikomeye zirimo na kanseri.

Ministeri y’ubuzima yasobanuye ko itabi rya Shisha rikunze kugaragara mu tubari dutandukanye ritemewe mu Rwanda kandi ko abazarenga ku mabwiriza yatanzwe bagomba guhanwa hakurikijwe amategeko.

Iyi Ministeri ivuga ko mu igenzura yakoze ndetse n’ubushakashatsi bw’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, bigaragara ko Shisha ifite ingaruka zikomeye ku buzima zimo kanseri y’íbihaha, igituntu n’izindi ndwara z’ubuhumekero. Bamwe mu baturage biganjemo urubyiruko bakiriye neza iki cyemezo.

Umwe mu banyeshuri waganiriye na RBA ducyesha iyi nkuru, yagize ati “Inama nabagira n’uko bareka ikintu cyose cyabangiriza ubuzima.”

Undi nawe ati “Nk’urubyiruko shisha nta kintu itumariye ntabwo igufasha kongera ubwenge.”

Kuruhande rw’abacuruza Shisha batifuje gufatwa amajwi n’amashusho basanga iki cyemezo kizabahombwa kuko babonaga shisha ntaho itaniye n’itabi risanzwe gusa Minisiteri y’ubuzima ivuga ko Leta itakwemera ko ingaruka za shisha zakomeza kwangiza abaturage.

Kayumba Malick,Umuvugizi wa Minisante ati “Leta yacu ishyira imbere inyungu z’Umunyarwanda muri rusange.Ubuzima bw’umunyarwanda ni ikintu cy’ ingenzi muri rusange mbere yo kureba ikindi cyose nicyo tureba.”

Uyu muyobozi avuga ko umuntu wese waba yaratangiye kuyikunda agomba kugana abaganga bakamugira inama uko yakwitwara.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS bugaragaza ko gukurura umwotsi wa Shisha mu gihe cy’isaha bingana no kunywa amasegereti ari hagati 100- 200 y’itabi ako kanya mu gihe bisobanurwa ko atari ryiza ku buzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa