skol
fortebet

Abadepite batumije abaminisitiri 5 ngo batange ibisobanuro ku bibazo bireba inzego bakuriye

Yanditswe: Friday 04, May 2018

Sponsored Ad

skol

Nibura abaminisitiri batanu bazanyura imbere y’ inteko ishinga amategeko mu mezi abiri ari imbere babazwe ibibazo abadepite babonye mu ngendo baherutse muri gahunda yo kugenzura ibikorwa bya guverinoma.

Sponsored Ad

Abaminisitiri bazatumizwa ni abatarashoboye gushyira mu bikorwa imyanzuro irebana no gutegura no gushyira mubikorwa neza imishinga, kwita ku isuku, kwita kubidukikije, no gucunga neza amakoperative.

Minisitiri w’ ubutabera, Minisitiri w’ ibikorwaremezo, minisitiri w’ ubuzima, Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu na Minisitiri w’ uburinganire n’ iterambere ry’ umugore ni bamwe mu bazatumizwa


Minisitiri Jonston Busingye nawe ari mubagomba kwitaba Inteko Ishinga amateko

Ibi bije nyuma y’ uko raporo y’ ingendo abadepite bakoreye mu turere yamuritswe tariki 2 Gicurasi 2018 yagaragaje ko imyaka ine ishize ibigo bya Leta nta kintu kinini bikora ku nama biba byagiriwe n’ umugenzuzi mukuru w’ imari ya Leta.

Mu bibazo bigaragara muri iyo raporo y’ amapaji 1000 harimo imishinga yadindiye mu turere dutandukanye tw’ igihugu, umwanda, imirire mibi, abaturage badafite amazi meza, ikimoteri cya Nduba kititaweho, inda mu bangavu, imiturire mibi n’ ibindi.

Visi Perezida w’ Inteko ishinga amategeko Uwimanimpaye Jeanne d’ Arc ati “Ibi bibazo byose bikeneye gukurikiranwa kimwe ku kindi. Tubivuga kenshi kandi ni ibibazo bireba ubuzima bw’ abaturage. Turiha igihe kingana n’amezi 6 ibi bibazo byose bizabe byakemutse”.


Hon Uwimanimpaye aganira n’ uwo yungirije Hon Donatille Mukabalisa

Uwimanimpaye avuga ko abaminisitiri batumizwa bagatanga ibisobanuro bigasa n’ aho binyuze inteko ariko ngo hari indi ntabwe ikwiye guterwa.
Ati “Abaminisitiri bagomba gutumizwa bakatubwira icyo bakoze”

Iyi raporo kandi irimo imyanzuro 12 y’ ibibazo bireba abaturage bigomba kwitabwaho mu buryo bwihuse.

Muriyo harimo imisoro y’ ubutaka iri hejuru ku batuye umugi wa Kigali, kutagira ubwiherero rusange buhagije mu mugi wa Kigali; abantu bahagarara umwanya munini bategereje za bisi, ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge n’ibishanga bitabyazwa umusaruro nk’ uko byatangajwe na KTpress.

Mu ntara y’ amagepfo hariyo ibibazo by’ amakusanyirizo y’ amata adakora, inyerezwa ry’ imitungo y’ amakoperative yo kuzigama no kubura imbuto y’ imyumbati.

Mu ntara y’ Iburasirazuba hariyo ikibazo cy’ ubwiyongere bwa malaria by’ umwihariko mu karere ka Bugesera, gusa abaturage bamwe ntibarara mu nzitiramibu, muri iyi ntara kandi hari ikibazo cy’ inyamaswa z’ agasozi zangiriza abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa