skol
fortebet

Abadepite banenze imvugo Me Evode yakoresheje mu nteko

Yanditswe: Wednesday 18, Oct 2017

Sponsored Ad

Abadepite banenze zimwe mu mvugo z’ Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera Me Evode Uwizeyimana.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2017, ubwo Me Evode yagaragarizaga abadepite ishingiro ry’ ivugurura ry’ igitabo cy’ amategeko ahana ibyaha mu Rwanda yagereranyije uko icyo gitabo cyari kimeze ‘ishyamba ry’ inzitane’ ashaka kugaragaza ko cyari kigizwe n’ ingingo nyinshi bikagorana kubonamo ingingo runaka.
Iyi mvugo abadepite barimo Murara Jean (...)

Iyi mvugo abadepite barimo Murara Jean Damascene bayigaye bavuga ko Me Evode atari akwiye kugereranya igitabo cy’ amategeko ahana ibyaha n’ ishyamba ry’ inzitane.

Depite Murara ati “Ngira ngo twese tuzi ishyamba ry’inzitane, ntabwo dukwiye kugereranya iri tegeko (riri kuvugururwa) rikwiye kwitiranywa n’iryo shyamba.”

Depite Uwayisenga Yvonne yavuze ko kuba Me Evode yagereranyije itegeko abadepite batoye n’ ishyamba ry’ inzitane ari ugutesha agaciro akazi kakonzwe.

Yagize ati “Imvugo ishyamba ry’ inzitane ndumva atari byo kuko turyiga byatewe n’ aho ibihe byari bigeze. Nadusobanurire ibijyanye n’ isobanura mpamvu yaje hano kudusobanurira, ibindi bidafite agaciro abyihorere”

Abadepite bakomeje kugaruka kuri iyi mvugo bagaragaza ko yababaje Perezida w’ inteko ishinga amategeko umutwe w’ abadepite, Donatille Mukabalisa yibutsa abadepite ko ingingo ya 22 mu mategeko abagenga abuza umudepite gusubiramo ibyo mugenzi yavuze.

Undi mudepite yongeye anenga indi mvugo yakoreshejwe na Me Evode aho yagereranyije umugore n’ ‘Ikimashini”

Uwo Mudepite yagize ati “Hari indi mvugo nyakubahwa Minisitiri (Me Evode) yakoresheje numva itesha agaciro umugore, aho yagereranyije umugore n’ ikimashini, bashyiramo ikintu. Umugore ntabwo ari ikimashini, umwana ntabwo ari ikintu”

Me Evode Uwizeyimana yiseguye kubadepite aho yaba yakoreshe imvugo idakwiye cyangwa imvugo yaba itumvikanye neza.

Yagize ati “Icyo naheraho, niba hari ijambo nakoresheje rikumvikana ukundi, hari igihe ijambo riba rifite ibisobanuro ryumvikana ukwinshi (polysemie) abantu bakaba baryumva bitandukane. Aho nakoresheje ijambo ridakwiye c’ est retire ”

Yavuze ko ijambo “Ikimashini” riri mu nteruro iri mu masezerano ya Maputo ahavuga ngo

“Une femme ne peut à aucun cas considerée comme une machine fabricant le bébe’’

Me Evode yavuze ko icyabayeho ari ugusemura nabi akavuga ikimashini aho kuvuga imashini, ashimangira ko ibyo yavuze byanditse atari ibyo yahimbye.

Umushinga w’ itegeko rishya rihana ibyaha igizwe n’ ingingo 361 mu gihe itegeko ririmo kuvugururwa ryari rigizwe n’ ingingo 766.

Kuba itegeko rihana ibyaha ryari rigizwe n’ ingingo nyinshi nibyo Me Evode yashingiyeho arigereranya n’ ishyamba ry’ inzitane. Ati ‘Uwagutuma gushaka ikintu muri Nyungwe byakugora ku kibona, bikakorera kukibona hano muri jardin y’ inteko ishinga amategeko’

Umushinga w’ itegeko rishya uvuga ko ubushoreke atari icyaha gihanwa n’ amategeko. Aha abadepite bagize impungenge ko bishobora kubangamira abaturage kuko ngo umuntu abajije abaturage ashobora gusanga umuturage avuga ko ubushoreke n’ ubusambanyi aribyo bimubangamiye kurusha ibindi.

Ikindi abadepite bibajije ni ukuntu ubusambanyi bwakomeza kuba icyaha ubushoreke ntibuhanwe n’ amategeko kandi ubushoreke ari ubusambanyi bwisubiramo kenshi.

Ibitekerezo

  • Evode ni umuhanga mu mategeko ariko hari imvugo akoresha ugasanga idakwiye umuntu nkawe w’ umuyobozi, amambere yibasiye Mgr Ntihinyurwa avuze iby’ amakimbirane yo mu ngo none imvugo ze yongeye kuzikoresha no mu nteko. Ibi bintu ntabwo bimwubahisha nk’ umuyobozi akwiye kubibazwa. ubu urugero arimo gutanga rurihe?

    Uyu mugabo yize amategeko ariko ariko rwose akwiye amahugurwa ku kinyabupfura no gukoresha imvugo ikwiye

    EVODE OYEEEEEEEEEEEEE URANTANGAJE GUSA NGO WASEMUYE NABI, UBWO SE IKIMASHINI N’ IMASHINI WUMVA BIHURIYE KUBURYO WABYITIRANYA. UZIGE GUKORESHA IMVUGO IDATESHA AGACIRO ABANTU

    Harya uyu bamugize umuyobozi aturutsehe? Science sans conscience n’ est que....

    ariko ubu uyu muyobozi nta kindi kibyihishe inyuma inyuma ashobora kuba yari yasomye ku gasembuye

    ariko rero niba abantu bandika amategeko bagahurutura ibintu bivagavanze wamugani ntibyumvikana nyamara uyu mugabo ararengana ahubwo azira ko hari abamurwanya naho muri bariya badepite bose abenshi turabazi na n’ubushobozi bwabo mukore amategeko atomoye apana kuvangavanga

    Evode arakingiye, ibigambo yahuraguye kuva ari hanze se yabaye iki?Amabandi, yibaseira Mgr, inteko arayicanganyukisha..... Uriya mu type zongera ave hase, kandi azabacika namara kurigwiza. Haaa

    Uyu mugabo rwose bamunege ahubwo nibazaga ikibura nkaheba...Muri buka ubwo yashwanaga na Musenyeri Nzakamwita nanjye naramugaye.....

    Hon Evode nta kosa na rimwe yakoze, ahubwo aba ba depute iyo babonye urwaho ku mpamvu zitanariho umuyobozi bamwigiraho uburimiro, aho kujya mu byagirira abaturage akamaro mu bibazo by’ingutu igihugu gifite bagata umwanya basubiramo ibidafite umumaro. Niba iryo tegeko ryari riremereye, ridafututse, ari nayo mpamvu barivuguruye byimbitse, kuryita ishyamba ry’inzitane nta cyaha na gito! Naho kuba yavuga ko umugore adakwiriye kwitwa cg gufatwa imashini cg se ikimashini...ni ukuri ntakwiriye kubyitwa cg ngo afatwe nyine gutyo! Ntibakabure ibyo bavuga ngo bate umwanya...Nibahagurukire ihohoterwa mu miryango, kunyereza ibya leta...bave mu matiku!

    uyu njye sinamwizera nagato kko niryarya kd imana nicyo cyaha yanga

    Evode nanjye ndumva bamwumvise nabi ark mubyukuri ntacyaha yakoze cyo gusabira imbabazi!! Guys amakosa nkayo mumvugo yikinyarwanda ntawe bitabaho!

    Evode nanjye ndumva bamwumvise nabi ark mubyukuri ntacyaha yakoze cyo gusabira imbabazi!! Guys amakosa nkayo mumvugo yikinyarwanda ntawe bitabaho!

    Icyo yavuze kitari ukuri ni ikihe! Ikigaragaza ko amategeko aba adasobanutse ni isubirwamo ryayo rihoraho. Kandi kuba umugore adakwiye kuba ikimashini/imishini ibyo koko ntibikkwiye yabyamaganaga. Keretse iyo aba yabivuze abyemeza(affirmative sense)! Naho gutoa amategeko yasohoka ugasanga ishyirwa mu bikorwa ryayo rirayoberanye rirabangamye bisobanura intege nke no kudakurikira, mureke umunyamategeko avuge ibintu mu mazina yabyo
    !! Ibindi murimo ni imiteto!

    Evode nta kosa agiye nuko ababwiza ukuri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa