skol
fortebet

Abadepite banze ko intumwa y’ umuyobozi w’ ibitaro bya Rwikwavu itanga ibisobanuro

Yanditswe: Wednesday 29, Nov 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2018, abadepite banze kwakira intumwa yari yoherejwe n’umuyobozi w’Ibitaro bya Rwinkwavu, bakeka ko yanze kubitaba nkana kugira ngo atisobanura ku bibazo yari ahamagariwe.
Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko yatumije Dr Habiyaremye Michel ngo atange ibisobanuro ku kibazo cy’ umukozi uvuga ko yarenganyijwe n’ ibitaro ayoboye, ntiyitaba ahubwo yohereza umuhagararira.
Komisiyo yari yamutumije kugira ngo asobanure ikibazo (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2018, abadepite banze kwakira intumwa yari yoherejwe n’umuyobozi w’Ibitaro bya Rwinkwavu, bakeka ko yanze kubitaba nkana kugira ngo atisobanura ku bibazo yari ahamagariwe.

Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko yatumije Dr Habiyaremye Michel ngo atange ibisobanuro ku kibazo cy’ umukozi uvuga ko yarenganyijwe n’ ibitaro ayoboye, ntiyitaba ahubwo yohereza umuhagararira.

Komisiyo yari yamutumije kugira ngo asobanure ikibazo bagejejweho n’uwitwa Inema Rosine uvuga ko yarenganyijwe mu itangwa ry’akazi ku mwanya w’umucungamutungo w’ibyo bitaro yaoiganiye.

Uwo Inema Rosine yatakambiye inzego bireba azigaragariza ko mu kizamini cyo kuvuga (Interview) yarenganijwe hakabamo akarengane, kuko yakoreshejwe icyo kizamini n’abantu babiri mu gihe amategeko agenga itangwa ry’akazi muri Leta avuga ko bagomba kuba ari batatu.

Uwari woherejwe ari we Uwimana Claudine yasabwe gutanga raporo yari yitwaje ivuga uko icyo kibazo cyakemutse ariko we asabwa gutaha nta bisobanuro birenze atanze kuri icyo kibazo kuko atari we wari watumijwe.

Depite Rwaka yavuze ko nta mpamvu yo kumutega amatwi ngo asobanure byinshi ku kibazo atatumiwemo, igitekerezo benshi mu ba depite bashyigikiye.

Yagize ati "Muri iki kibazo twatumiye umuyobozi w’ibitaro niba ataje intumwa ye ntacyo tuvugana, ahubwo yasiga raporo yarangiza agataha kuko ibibazo abazwa nta kintu kinini bimurebaho kuko si we twandikiye dusaba kuzitaba."

Uwimana yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko yoherejwe n’umuyobozi we yibwira ko aza kumuhagararira mu Nteko bigashoboka.

Ati "Kubera ko atabashije kuboneka njye nawe twumvaga ko nta kibazo ubonetse yaza akabisobanura ariko ntabwo ariko bigenze ntanze raporo njye bansaba gutaha."

Akomoza kuri iyo raporo yatanze, yasobanuye ko nyuma yo gusanga ibyakozwe bitubahirije amategeko bafashe icyemezo cyo guha umukandida wari watanze ikirego kandi ubu akaba yitegura yitegura gutangira akazi.

Uwimana yongeyeho ko kugira ngo Inema Rosine akoreshwe ikizamini cyo kuvuga n’abantu babiri batewe n’uko uwa gatatu yari arwaye ntabashe kuboneka.

Ati "Aho bigaragariye ko hakozwe amakosa yarakosowe ndetse uwatakambye ko yarenganijwe ahabwa andi mahirwe ubu aritegura gutangira akazi."

Abadepite bihanangirije ibi bitaro, bavuga ko atari ubwa mbere biregewe komisiyo y’abakozi ba Leta, kandi bikagera no ku bagize inteko bishinjwa kutubahiriza amategeko agenga abakozi ba Leta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa