Kigali

Depite Mukabagwiza yasabye ko mu Rwanda umwana yajya ahabwa indangamuntu akivuka

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 2 May 2018 Yasuwe: 2109

Bamwe mu badepite basabye ko umwana w’ Umunyarwanda yajya ahabwa indangamuntu akivuka kugira ngo byorohereze ababyeyi b’ abana mu ngendo zigana hanze y’ u Rwanda.

Kuri uyu wa 2 Gicurasi 2018 ubwo abadepite batoraga itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko rigenga ikoreshwa ry’ ibendera ry’ igihugu n’ indangamuntu bamwe mu badepite basabye ko umwana yajya ahabwa indangamuntu akivuka bitandukanye ni uko bisanzwe kuko umwana ahabwa indangamuntu amaze kugira imyaka 16.

Depite Mukabagwiza Edda ni umwe mu badepite basaba ko umwana yahabwa indangamuntu akivuka. Avuga ko bibaye byakorohereza ababyeyi igihe bagiye gukora ingendo zigana mu mahanga.

Yagize ati “Ikarita ndangamuntu isigaye ikoreshwa mu ngendo zijya mu bindi bihugu. Umwana ahawe indangamuntu byakorohereza umubyeyi ukeneye kujya mu mahanga kuko ntabwo tuzajya tugenda ngo dusige abana bacu kandi kubashakira ibyangombwa byadutwara amafaranga menshi”

Perezida wa Komisiyo ya Politiki uburinganire n’ ubwuzuzanye Hon Kayiranga Rwaka Fred yavuze ko impamvu umwana adahabwa indangamuntu ari uko aba yanditse mu irangamimerere ry’ igihugu cye kandi abaruye ku babyeyi be, ikindi ngo ni uko nta nshingano aba afite zimusaba indangamuntu.

Hon Kayiranga yakomeje avuga ko umwana ujyanywe n’ ababyeyi be mu mahanga asabirwa pasiporo kuko aba agiye mu gihugu kitarimo irangamimerere ye.

Mu nama iherutse kubera I Kigali yo gushyiraho isoko rusange ry’ Afurika ibihugu 27 byashyize umukono ku masezerano yo koroshya urujya n’ uruza hagati yabo bivuze muri ibi bihugu umuntu azajya ajyayo yerekanye ikarita ndangamuntu gusa nta bya Visa.

Gusa ku rundi ruhande umuntu yakwibaza ukuntu umubyeyi azajya atembera mu bihugu byo muri Afurika akoresheje indangamuntu ariko bikamusaba ko yishyurira umwana we pasiporo na visa.

Abafatira amarangamuntu y’ abakozi bo mu rugo bashobora kuzajya bahanwa

Abadepite barimo Hon. Ruku Rwabyoma bagaragaje ko hari abantu baha akazi umukozi wo mu rugo ari uko babanje kumwambura indangamuntu ye bakayibika, bavuga ko ibi ari amakosa ndetse ko hakwiye kubaho ubukangurambaga ababikora bagahanwa.

Abadepite kandi bavuze indangamuntu ifite agaciro kanini bityo ko umuntu uyitoraguye adakwiye kuyimanika mu biro cyangwa ahantu hahurira abantu benshi kuko abakora ibyaha bashobora kuyibona aho hantu bakajya kuyikoresha ibyaha basaba ko umuntu utoraguye indangamuntu yajya ahita ayijyana kuri polisi y’ u Rwanda kuko aribwo umutekano wa nyirayo waba wizewe.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble KKI

    abbabadepite nabo bazaducuranya burya

    2 months ago

Inzindi nkuru

Rusizi: Ivumbi rituma abayobozi bategerera abaturage

Abaturage batuye mu kagari ka Murya ko mu murenge wa Nzahaha wo mu karere...
14 July 2018 Yasuwe: 631 1

Perezida Kagame yahaye ipeti rya Lieutenant abofisiye bato 180...

Perezida w’ u Rwanda akaba n’ umugaba w’ ikirenga w’ ingabo z’ u Rwanda Paul...
13 July 2018 Yasuwe: 2640 0

Abajyanama b’ ubuzima ngo bima abaturage imiti bakayicuruza muri za...

Abaturage bo mu kagari ka Mwurire mu murenge wa Mwurire mu karere ka...
13 July 2018 Yasuwe: 338 0

Ishyaka PL ryizeye ko abadepite baryo baziyongera bakaba 10

Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri muntu (PL) ngo ryizeyeko...
12 July 2018 Yasuwe: 656 1

Umuhanzi Simple A washakaga kuba umukandida wigenga mu matora y’ Abadepite...

Habineza Jean Paul , umusore urangije Kaminuza wari muri 16 bari...
12 July 2018 Yasuwe: 743 0

Imyanzuro y’ inama y’ abaminisitiri yo ku wa 11/Nyakanga /2018

None ku wa Gatatu, tariki ya 11 Nyakanga 2018, Inama y’Abaminisitiri...
12 July 2018 Yasuwe: 1611 0