skol
fortebet

Igihe Abadepite bashya baherutse gutorwa bazarahirira cyamenyekanye

Yanditswe: Tuesday 18, Sep 2018

Sponsored Ad

Abadepite baherutse gutorerwa kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bararihirira gutangira imirimo yabo kuri uyu wa Gatatu muri manda ya kane y’Umutwe w’Abadepite iva 2018 ikazageza 2023.

Sponsored Ad

Aba badepite bazarahizwa ku wa Gatatu tariki 19 Nzeri 2018, aho biteganyijwe ko bazatangira imirimo yabo ku wa 5 Ukwakira.

Amategeko ateganya ko abagize Inteko Ishinga Amategeko barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika, ataboneka bakarahirira imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Mu nama ya mbere kandi Abadepite bitoramo abagize biro, ni ukuvuga Perezida na ba Visi Perezida babiri, umwe ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma ndetse n’ushinzwe Imari n’Abakozi.

Umutwe w’Abadepite, ugirwa n’imyanya 80, ariko ihatanirwa n’imitwe ya politiki ni 53. Indi 24 igenewe abagore, ibiri igenewe urubyiruko, undi usigaye ukajyamo uhagarariye abafite ubumuga.

Umuryango FPR Inkotanyi n’imitwe yifatanyije nawo, bazaba bafite ubwiganze mu Nteko kuko batsindiye imyanya 40 muri 53 yahatanirwaga ku mitwe ya politiki n’abakandida bigenga.

Ishyaka PSD ryatsindiye imyanya itanu naho PL ibona ine.

Amashyaka yinjiye mu Nteko bwa mbere, PS Imberakuri yabonye imyanya ibiri naho Democratic Green Party ibona ibiri.

Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa