skol
fortebet

Abadepite basubijwe ko gushyira ahagaragara abakoze amakosa ateza Leta ibihombo bidashoboka

Yanditswe: Thursday 29, Dec 2016

Sponsored Ad

Abadepite bagize Komisiyo y’ imibereho myiza y’ abaturage basabye Komisiyo y’ abakozi ba Leta n’ umurimo ko yajya itangaza urutonde rw’ ibigo bya Leta byakoze amakosa bigatuma Leta icibwa amafaranga, iyi ko komisiyo ivuga ko itazigera ibikora.
Ubwo basuzumaga raporo y’ ibikorwa bya Komisiyo y’ abakozi ba Leta n’ umurimo abadepite bavuze ko kuva muri 2009 hari ibigo bihora bikora amakosa arimo kwirukana abakozi binyuranyije n’ amategeko bigashora Leta mu manza ziyicisha akayabo, basaba ko ibi bigo (...)

Sponsored Ad

Abadepite bagize Komisiyo y’ imibereho myiza y’ abaturage basabye Komisiyo y’ abakozi ba Leta n’ umurimo ko yajya itangaza urutonde rw’ ibigo bya Leta byakoze amakosa bigatuma Leta icibwa amafaranga, iyi ko komisiyo ivuga ko itazigera ibikora.

Ubwo basuzumaga raporo y’ ibikorwa bya Komisiyo y’ abakozi ba Leta n’ umurimo abadepite bavuze ko kuva muri 2009 hari ibigo bihora bikora amakosa arimo kwirukana abakozi binyuranyije n’ amategeko bigashora Leta mu manza ziyicisha akayabo, basaba ko ibi bigo byashyirwa ahagaragara.

Depite Alphonsine Mukamugema Visi Perezida wa Komisiyo y’ imibereho myiza y’ abaturage yagize ati “Twagiye tubona kenshi yuko Leta ihomba amafaranga menshi biturutse ku makosa n’ abakozi cyangwa se zimwe mu nzego za Leta kandi tukabona ari ibintu bikomeza kugenda bigaragara umwaka kuwundi uko komisiyo y’ abakozi igejeje raporo mu nteko Ishinga Amategeko.”

Aha niho Mukamugema yahereye asaba Komisiyo y’ abakozi ba Leta n’ umurimo ko yakora urutonde rw’ ibigo bikora amakosa y’ imicungire mibi y’ abakozi bigashyirwa ahagaragara.

Kurundi ruhande ariko Francois Habiyakare uyobora komisiyo y’ abakozi ba Leta n’ umurimo avuga ko adashobora gutangaza ibi bigo kuko abayobozi babyo babifata nko kubahana kandi atarizo nshingano za komisiyo y’ abakozi ba Leta n’ umurimo.


Francois Habiyakare uyobora Komisiyo y’ abakozi ba Leta n’ umurimo

Yagize ati “Ntabwo nigera mbatsinda mvuga ngo inteko ntituyibibwira. Kubatsinda ndabisobanura ndanabisubiramo, mbavuze gutya wowe ubifata nko gutanga amakuru ariko bo babifata nko kubahana, ntabwo rero nshinzwe kubahana nkoresheje iyi nzira, rwose narabyirinze kandi nzakomeza byirinde”

Amakosa akorwa n’ abayobozi batandukanye mu nzego za Leta arimo kwirukana abakozi binyuranyije n’ amategeko, gutanga amasoko binyuranyije n’ amategeko ni bimwe mu bishora Leta mu manza yazitsindwa ikishyura akayabo.

Raporo y’ umugenzuzi mukuru w’ imari ya Leta igaragaraza ko nibura buri mwaka Leta ihomba miliyoni 500 agendeye mu kwishyura imanza iba yatsinzwemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa