Kigali

Abadepite bagiye guhagarira u Rwanda muri EALA bamenyekanye

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 19 May 2017 Yasuwe: 2482

Aba nibo badepite 9 bagiye guhagararira u Rwanda muri EALA

Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2017, Inteko Inshinga Amategeko y’u Rwanda yatoye Fatuma Ndangiza, Francine Rutazana nk’abadepite bashya bahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA), ndetse bane mu bakandida bari basanzwemo bongera gutorwa.

Abadepite bahagararira igihugu muri EALA bagomba kuba 9, itegeko rikagena ko Umuryango FPR Inkotanyi n’Imitwe ya politiki yishyize hamwe nawo, igira abadepite bane muri EALA naho PL, PSD, icyiciro cy’urubyiruko, Abagore n’Abafite ubumuga bakagiramo umudepite umwe umwe.

Kuri uyu wa 19 Gicurasi 2017, Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi yari ifite aka kazi ko guhitamo abadepite bazahagararira u Rwanda muri manda y’imyaka itanu batorerwa. Ku ikubitiro Oda Gasinzigwa, Fatuma Ndangiza, Rwigema P.Celestin, Martin Ngoga bahagarariye FPR Inkotanyi nibo batowe, bakurikirwa na Dr Kalinda François Xavier watanzwe na PSD, nawe wari muri EALA kuva muri Nzeli 2015 naho PL yo ihagarariwe na Rutazana Francine.

Mu rutonde rw’abakandida 18 Komisiyo y’Amatora yashyikirije Inteko Ishinga amategeko harimo 8 bahagarariye FPR Inkotanyi, 2 bahagarariye PL, 2 bahagarariye PSD, 2 bahagarariye urubyiruko, 2 bahagarariye abagore na 2 bahagarariye abafite ubumuga.

Uko gutorerwa guhagararira u Rwanda muri EALA bikorwa

Itegeko rigena ko itora ry’Abadepite b’u Rwanda muri EALA ritegurwa kandi rikorwa n’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko iteraniye mu nama imwe, iyobowe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yaba adahari ikayoborwa na Perezida w’Umutwe wa Sena.

Itora rikorwa mu ruhame ku buryo butaziguye mu nama rusange y’Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi yateranye ari nayo igize inteko itora. Buri cyiciro gitorerwa ku rupapuro rwihariye. Itora rikorwa mu ibanga kandi amajwi y’abahari akabarurirwa hamwe.

Abadepite b’u Rwanda muri EALA batorerwa manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe. Nibura 30% byabo bagomba kuba ari
abagore.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kamonyi: Abayobozi babiri n’abaturage batatu batawe muri yombi

Mu murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo hari...
21 November 2017 Yasuwe: 1084 0

Abadepite bo muri Burkina Faso baje kwigira ku miyoborere n’uburinganire-AMAFOTO

Itsinda ry’abadepite 9 n’abakozi 2 bo mu nteko ishinga amategeko ya Burkina...
20 November 2017 Yasuwe: 125 0

Meya wa Nyamagabe Mugisha Philbert yasezerewe ku buyobozi

Mugisha Philbert uherutse gutabwa muri yombi na Polisi y’Igihugu...
20 November 2017 Yasuwe: 1395 0

Bishop Rugagi yatangije televiziyo ahabwa miliyoni zirenga 3

Umushumba w’ itorero Abacunguwe umaze kwamamara mu Rwanda kubera gukoreshwa...
18 November 2017 Yasuwe: 4434 1

Jeannette Kagame yashimiye ikinyamakuru cyamuhembye nk’ intwari yahinduye...

Jeannette Kagame yashimiye ikinyamakuru ‘The voice magazine’ cyamuhaye...
18 November 2017 Yasuwe: 822 0

Perezida wa Estonia yasoje uruzinduko rwe nyuma yo gusura ibikorwa...

Perezida wa Estonia Madamu Kersti Kaljulaid yasoje uruzinduko rw’iminsi 2...
18 November 2017 Yasuwe: 495 0