skol
fortebet

Abadepite batoye itegeko rishya rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda

Yanditswe: Friday 29, Jun 2018

Sponsored Ad

Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa 29 Kamena 2018 yatoye itegeko ngenga rishyiraho Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda risimbura iryari risanzweho ryo mu mwaka wa 2012.

Sponsored Ad

Iri tegeko rishya ryatangiye gusuzumwa na Komisiyo Ishinzwe ivugururwa ry’amategeko kuva mu mwaka wa 2015, hagamijwe kujyanisha amategeko ariho n’igihe.

Umushinga w’iri tegeko wagejejwe mu Nteko mu mpera z’umwaka ushize. Itegeko rishya rigizwe n’ingingo 335 mu gihe iryari risanzwe ryari rifite ingingo 766.
Muri iri tegeko rishya hongewemo ibihano ku byaha bitari bisanzwe nk’ibya ruswa no kunyereza umutungo wa leta, gukaza ibihano ku byaha byo gusambanya abana, kuvugurara uburyo bwo kwemererwa gukuramo inda, impinduka ku bihano ku cyaha cy’ubusambanyi n’ibindi.

Ku kijyanye no gukuramo inda, itegeko rishya ryemera ko ishobora gukurwamo igihe uyitwite yafashwe ku ngufu, yashyingiwe ku ngufu, igihe uwayiteye n’uwayiteye bafitanye isano rya hafi n’igihe bigaragaye ko inda ishobora kugira ingaruka k’umubyeyi cyangwa uwo atwite.

Ku cyaha cy’ubusambanyi uretse kuba butemewe, itegeko rinahana ubushoramo abandi by’umwihariko abakiri bato.

Gucana inyuma kw’abashakanye nako kwasubiwemo aho ubu igihe umwe mu bashakanye afashwe aca inyuma mugenzi we, ufite isezerano n’umwe mu basambanye ni we ufite ububasha bwo kujya kubiregera.

Ikindi ni uko igihe uwareze yisubiyeho agatanga imbabazi ikirego cyamaze gutangwa, umucamanza afite ububasha bwo kwemeza izo mbabazi cyangwa akazanga nk’ uko Igihe cyabitangaje

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha kivuguruye gikubiyemo n’ibihano bikomeye ku byaha bishya biri kugaragara muri iyi minsi nk’icuruzwa ry’abantu, iterabwoba n’ibyifashisha ikoranabuhanga.

Muri uku kuvugurura, hari ibyaha n’ibihano byakuwe mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha bishyirwa mu mategeko yihariye ari nayo mpamvu ingingo zigize icyo gitabo zagabanyutse.

Hari nk’ibyashyizwe mu itegeko ryerekeye uburenganzira bw’umwana n’uburyo bwo kumurinda, ibyashyizwe mu itegeko ryo kurinda no kubungabunga ibidukikije n’Itegeko ryerekeye intwaro.

Hari kandi itegeko rigenga icukurwa ry’amabuye y’agaciro, irijyanye n’ikoreshwa ry’ingingo za muntu mu bikorwa by’uburezi n’ubushakashatsi , itegeko rigenga amatora n’andi.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yavuze ko gutorwa kw’iri tegeko ari iby’agaciro kandi byagizwemo uruhare n’umuhate wa Guverinoma n’abagize Inteko Ishinga Amategeko nk’uko The New Times yabitangaje.

Yagize ati “Ndanyuzwe rwose, iyi ni intsinzi. Kuvugurura igitabo cy’amategeko ahana ibyaha byagiye bitinda kenshi ariko twishimiye ko bigezweho. Ni igikorwa gikomeye kuri iyi Nteko Ishinga Amategeko.”

Nyuma yo kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, iri tegeko rizabanza gusuzumwa na Perezida wa Repubulika, narisinya akaba ari bwo rizasohoka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa