skol
fortebet

Abadepite batoye itegeko rizashyiraho umushahara fatizo usimbura umaze imyaka 34

Yanditswe: Monday 09, Jul 2018

Sponsored Ad

Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite kuri uyu wa mbere yatoye itegeko rishya rigenga umurimo mu Rwanda rizatuma hajyaho imishahara fatizo mishya isimbura iyari imaze imyaka 34.

Sponsored Ad

Sindika z’abakozi mu Rwanda zimaze imyaka myinshi zisaba ko umushahara fatizo wakongera kuko ngo uriho umaze imyaka hafi 40 ari imbogamizi ikomeye ku iterambere ry’abakozi.

Iyi nyandiko igaragaza ko umushahara wa mbere fatizo wagiyeho ku buryo buzwi mu Rwanda wari amafaranga abiri (2 Frw) ku munsi ni uwo mu 1949, waje gusimburwa n’uw’amafaranga 5 mu 1950, nawo wasimbuwe n’umushahara fatizo w’amafaranga 8.5 mu 1960, uza noneho kuzamuka cyane ugera kuri 60 mu 1974, hanyuma mu 1980 itegeko riwushyira ku mafaranga 100 ari naho ukiri uyu munsi.

Ingingo ya 76 y’itegeko 130/2009 ryo kuya 27 Gicurasi 2009 mu itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, riteganya ko imishahara fatizo igenwa hakurikijwe ibyiciro by’imirimo, igenwa n’Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ariko ntibyigeze bishyirwa mu bikorwa biturutse ku mpamvu zishingiye ku mategeko.

Hon Semahundo Amiel , Perezida wa Komisiyo y’Abadepite ishinzwe imibereho myiza y’abaturage yasobanuye ko mu itegeko rigenga umurimo ryatowe nyuma yo kuvugururwa ritanga ububasha ku iteka rya Minisitiri rigendanye n’umushahara fatizo, ibi ngo bikazatuma hashyirwaho imishahara fatizo kubera ko imbogamizi zari iryo tegeko.

Ati “No mu mpamvu twihutiraga kugirango uyu mushinga w’itegeko utorwe, ni ukugira ngo kimwe mu bizakorwa azabe ari ugushyiraho imishahara fatizo, kandi batubwira ko inyigo yabyo yakozwe, iri tegeko nirisohoka batwijeje ko bitazatinda kugira ngo iryo teka rizajye ahagaragara.”

Inkuru y’ Umuseke ivuga ko n’ ikibazo cya barwiyemazamirimo batsindiraga amasoko ya Leta ndetse n’ayigenga bagakoresha abakozi ariko ntibubahirize imishara yabo nabyo byahurijwe hamwe muri iri tegeko rivuguruye, harimo ingingo ivuga ko rwiyemezamirimo ukoresha abakozi akabambura azahatirwa kubahemba atabahemba ku bushake, urwego rwamuhaye isoko rugafatira amafaranga angana n’imishahara atahembye abakozi rukaba ari rwo ruhemba abo yakoresheje.

Itegeko ry’umurimo ryatowe rigizwe n’ingingo 126, rikaba ryatowe n’Abadepite 59 bari bitabiriye inteko rusange. Ryatowe kugira ngo rihuzwe n’itegeko nshinga rivuguruye rya 2015, nyuma y’uko iricyuye igihe ryari rihuye n’iryo mu mwaka wa 2003.

Ibitekerezo

  • Muturangire iryo tegeko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa