skol
fortebet

Abadepite bo muri Burkina Faso baje kwigira ku miyoborere n’uburinganire-AMAFOTO

Yanditswe: Monday 20, Nov 2017

Sponsored Ad

Itsinda ry’abadepite 9 n’abakozi 2 bo mu nteko ishinga amategeko ya Burkina faso bari mu rugendo shuri rw’icyumweru mu Rwanda. Bemeza ko hari byinshi biteze kuzungukira ku Rwanda, cyane cyane ibijyanye n’uburyo abaturage bagira ijambo mu miyoborere y’igihugu, ndetse n’uruhare rw’abagore mu iterambere ryacyo.
Kuri uyu wa mbere bakiriwe na Perezida w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite Donatile Mukabalisa. Uyoboye iri tsinda, Depite Jacob Ouedraogo, avuga ko hari byinshi biteze (...)

Sponsored Ad

Itsinda ry’abadepite 9 n’abakozi 2 bo mu nteko ishinga amategeko ya Burkina faso bari mu rugendo shuri rw’icyumweru mu Rwanda. Bemeza ko hari byinshi biteze kuzungukira ku Rwanda, cyane cyane ibijyanye n’uburyo abaturage bagira ijambo mu miyoborere y’igihugu, ndetse n’uruhare rw’abagore mu iterambere ryacyo.

Kuri uyu wa mbere bakiriwe na Perezida w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite Donatile Mukabalisa. Uyoboye iri tsinda, Depite Jacob Ouedraogo, avuga ko hari byinshi biteze kuzigira ku nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Yagize ati, ’’Twahisemo kuza gusura inteko ishinga amategeko y’u Rwanda kugira ngo twungurane ibitekerezo ku buryo abaturage bagira uruhare mu bijyanye n’ibyo abagize inteko ishinga amategeko bakora, ikindi kandi turashima ubuyobozi bw’u Rwanda cyane cyane Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku byakozwe byose kugira ngo inteko ishinga amategeko y’u Rwanda igere ku nshingano zayo neza, by’umwihariko kuba iyi nteko igaragaramo umubare munini w’abadepite b’abagore ni urugero rwiza rwo gushima ndetse no kwigiraho ku mahanga’’

Perezida w’umutwe w’abadepite Hon. Donatile Mukabalisa, asanga kuba abadepite nk’aba batekereza kuza kungurana inama n’abo mu Rwanda, bifite ikintu kinini bivuze. Ati, ’’Niba ibyo dukora bishimwa n’abandi kandi bakumva ko bakwiye kuza kubyigiraho kuri twe twumva ari ishema kuko tubona koko ko ibyo dukora bishimwa. ikindi tuba tubibonamo ikintu gikomeye cyane cyo kugira ngo abantu baganire n’ibyo dukora bifuza kutwigiraho turebe uburyo byagirira akamaro Afurika yose’’

Mu gihe cy’icyumweru izi ntumwa z’inteko ishinga amategeko ya Burkina Faso ziri mu Rwanda kuva kuri iki cyumweru, biteganyijwe zizungurana ibitekerezo n’abadepite bagize komisiyo zitandukanye z’inteko ishinga amategeko.
REBA AMAFOTO:




RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa