skol
fortebet

Abadepite n’ abasenateri bibajije niba u Rwanda rutarega HRW

Yanditswe: Thursday 19, Oct 2017

Sponsored Ad

Ubwo Komisiyo y’ uburenganzira bwa muntu yagezaga ku bagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi ibikubiye mu iperereza yakoze kubyavuzwe muri raporo y’ umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu HRW intumwa zababaje ko kuba raporo ya HRW yarimo ibinyoma bibaza niba u Rwanda rutarega HRW.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Ukwakira, mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko habereye inama nyungurabitekerezo yavugaga kuri raporo ya HRW, aho hari hatumiwe Komisiyo y’Igihugu (...)

Sponsored Ad

Ubwo Komisiyo y’ uburenganzira bwa muntu yagezaga ku bagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi ibikubiye mu iperereza yakoze kubyavuzwe muri raporo y’ umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu HRW intumwa zababaje ko kuba raporo ya HRW yarimo ibinyoma bibaza niba u Rwanda rutarega HRW.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Ukwakira, mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko habereye inama nyungurabitekerezo yavugaga kuri raporo ya HRW, aho hari hatumiwe Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu inaherutse gusohora raporo ivuguruza iya HRW.

Iyi komisiyo yagaragarije Inteko ko raporo ya HRW yiswe “All thieves must be killed”, bivuze ngo Abajura bose bagomba kwicwa, yasohotse muri Nyakanga uyu mwaka ngo yuzuye ibinyoma no guharabika ubutegetsi.

Perezida w’iyi komisiyo, Nirere Madeleine, yagaragarije Inteko ko HRW yavuze ko mu Rwanda inzego zishinzwe umutekano zica abajura. Gusa yasobanuye ko ibyo ari ikinyoma cyambaye ubusa, aho ngo bakoze ubushakashatsi bagasanga abavugwa ko bishwe hari abakiriho ndetse ngo n’abapfuye bapfuye urupfu rusanzwe.

Abadepite n’abasenateri bahawe ijambo bagaragaje ko HRW ikunze kwibasira u Rwanda, aho ngo nta cyiza yifuriza igihugu.

Umwe mu badepite yagize ati "Uyu muryango usanzwe uduharabika, buri mwaka tugasaba n’ abahora bisobanura, uyu muryango buri gihe uharanira ko washinja leta y’ u Rwanda ubwicanyi, nibaza niba uyu muryango utaregwa nk’ uko abanyarwanda babyifuje"

Depite Constance Mukayuhi Rwaka yavzue ko yamaganye yivuye inyuma raporo ya HRW, yagize ati “kubika umuntu akiriho ni ikizira, uba wambuye umuntu agaciro kandi akwiye icyubahiro.”

Senateri Straton Ndikuryayo uvuga ko ibyakozwe na HRW ari agahomamunwa (yakoresheje ijambo ry’ikirundi ‘akamaramaza’).

Yavuze ko uyu muryango usanzwe ufitanye amasezerano na Leta y’u Rwanda ariko ko akwiye gusubirwamo ku buryo yaba azanongerwa hakwiye kubamo amavugururwa.

Depite Fortunée Nyiramadirida nawe yamaganye raporo ya HRW, avuga ko uyu muryango ukwiye gucibwa ikiru ugasaba imbabazi Abanyarwanda by’umwihariko abo wavuze ko bapfuye kandi bakiriho.

Senateri Mukasine Marie Claire avuga ko uyu muryango atari ubwa mbere utangaje ibinyoma ku Rwanda bityo ko ukwiye kwamaganwa.

Perezida w’Umutwe w’abadepite, Mukabalisa Donatille yavuze ko raporo ya HRW ari nk’igitero cyagabwe ku Rwanda, aho ngo abantu bagomba guhaguruka mu buryo bwihuse cyane kugira ngo banyomoze ibinyoma bigamije guharabika isura nziza y’Igihugu.

Ibitekerezo

  • Iteka iyo abantu babiri badahuje ntibyoroha kumenya uvuga ukuri, haba hakenewe uwa gatatu ngo abakiranure. HRW iravuga ko abantu bishwe, Nirere ati abantu baracyariho . Ninde uvuga ukuri?

    Ndambiwe HRW peeeee...bayirukane nk’uko twirukanye BBC kandi aba bagabo bahora bavuga ibitagenda gusa....

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa