skol
fortebet

Abadepite ntibiyumvisha ukuntu umuntu agiye kujya ahemberwa ko yatanze amakuru

Yanditswe: Tuesday 06, Jun 2017

Sponsored Ad

Ubwo baganiraga ku mushinga w’ itegeko rirengera abatanga amakuru ku byaha, abadepite bagaragaje impunge zishingiye kukuba umuturage azajya ahemberwa ko yatanze amakuru ku byaha kandi hari inzego za Leta zifite abakozi bahemberwa gushaka aya makuru.
Ibi abadepite basanga binyuranye n’ umuco w’ ubunyangamugayo n’ ubwitange umenyerewe mu banyarwanda. Uretse icyo kandi ngo abadepite banafite impungenge ko hari abantu bashobora guhita bakora umushinga wo kujya batanga amakuru bagamije ibihembo (...)

Sponsored Ad

Ubwo baganiraga ku mushinga w’ itegeko rirengera abatanga amakuru ku byaha, abadepite bagaragaje impunge zishingiye kukuba umuturage azajya ahemberwa ko yatanze amakuru ku byaha kandi hari inzego za Leta zifite abakozi bahemberwa gushaka aya makuru.

Ibi abadepite basanga binyuranye n’ umuco w’ ubunyangamugayo n’ ubwitange umenyerewe mu banyarwanda. Uretse icyo kandi ngo abadepite banafite impungenge ko hari abantu bashobora guhita bakora umushinga wo kujya batanga amakuru bagamije ibihembo bikaba byazamo kubeshyerana no gutanga amakuru atari ay’ ukuri.

Depite Nkusi Juvénal avuga ko ubusanzwe hari inzego zishinzwe gushakisha amakuru kandi zishyurwa n’igihugu mu ngego y’imari.

Yagize ati “None ubu tugiye gushyiraho abandi bazajya batanga amakuru bashaka guhembwa. Bazahembwa gute? Ntitwaba tugiye gushyiraho ishyirahamwe rya ba bandi bakwiza amakuru rimwe na rimwe ukazasanga mugomba kuva mu rukiko kubera abantu bubatse umuyoboro wo gutanga amakuru bamwe bashakisha aho ari bakabikora ugasanga baguye muri uwo mutego?”

Nkusi kandi avuga ibintu byo guhemba bikwiye kwitonderwa kuko niba bigiye mu itegeko ko uwatanze amakuru agomba kubona agahimbazamusyi, ubwo bivuze ko azajya kukaregera niba atagahawe, bityo abe yigaragaje ndetse no kurindwa kwe kube ikibazo.
Depite Ruku Rwabyuma John we nyamara avuga ko gutanga amakuru bikwiriye kuba inshingano za buri muturage wese kuko afasha gukumira icyaha kitaraba.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yijeje abadepite ko itegeko riteganya ibihano ku batanze amakuru y’ibinyoma bityo ashimangira ko atari amahirwe yo guhanga umurimo nk’uko babigaragaza mu mpungenge zabo, ndetse bidakuraho inshingano za buri Munyarwanda zo kugaragaza ibitagenda neza kandi ngo n’agahimbazamusyi kavugwa mu itegeko ngo si amafaranga ahubwo ni ishimwe.

Akomeza avuga ko hakiri ingingo zigomba gukomeza kuganirwaho muri komisiyo y’inteko kuko ngo nko ku mukozi wa leta n’ubusanzwe afite inshingano zo gutanga amakuru ku mikorere itanoze adategereje igihembo.

Byarangiye abadepite bemeje umushinga w’ iri tegeko rirengera abatanga amakuru, gusa abadepite 14 bifashe abandi babiri barawanga.

Uwizeyimana Evode, yabwiye Abadepite ko ari itegeko risanzwe ririho kuko irya mbere ryagiyeho mu 2012 ariko biza kugaragara ko mu ishyirwa mu bikorwa ryaryo hari inenge ryari rifite.

Yagize ati “Nk’uko mubizi bumwe mu buryo bwo kumenya ibyaha byakozwe cyangwa se ibigiye gukorwa ni ugutanga amakuru. Ayo makuru rero agira umumaro iyo agejejwe mu nzego zifite ububasha bwo kuyakurikirana, kuyakoraho iperereza no guhana ibyaha/ibikorwa n’imyitwarire inyuranyije n’amategeko byagaragara nyuma y’iryo perereza.”

Yunzemo ati “Hanyuma dusanga kandi ari na ngombwa ko utanga amakuru na we arindwa ku buryo kuba yamenyekana ubwabyo ari ikibazo. Iyo amenyekanye arindwa ate? Icyo cyari ikibazo kuko mu itegeko ryari rihari uwatanze amakuru byavugwaga ko yarindwa kumenyekana ariko ntabwo itegeko ryavugaga ngo iyo yamenyekanye bigenda bite.”

Uwizeyimana kandi akomeza avuga ko iri tegeko ryo mu 2012 ridasobanura bihagije ihohoterwa rishobora gukorerwa uwatanze amakuru mu gihe yaba yamenyekanye kandi ngo nta n’ubwo ryateganyaga ko mu gihe bibaye ngombwa abo mu miryango ye ndetse n’abantu ba hafi ye barindwa ihohoterwa rishobora guterwa n’amakuru yatanze.

Ibitekerezo

  • Iri tegeko riziy’igihe kuko abanyabyaha n’ibenshi, bivuga ko kubangaho amakuru ari ngombwa, ahubwo ryari ryaratinze.

    ibi byazakuza kubeshyerana kubabishakamo amaramuko.

    Njye ndemeranya na Depite Nkusi. Kweli ibi ntibigiye gukurura inzangano no kubeshyerana abantu bishakira amaramuko? hari n’uwagusha mugenzi we mu mutego kandi agahindukira akaba ari nawe umutanga. hari ababihemberwa na Leta nibakomeze abe aribo babikora. mwalimu aricwa n’inzara agahimbazamusyi abana bakabuze bari iwabo ntibiga twafuma tuyashora aho ngaho aho kuyaha abanyamenshi gusa

    ndemeranywa n’abaryanze rwose kuko ntibikwiye nagato ni uruta umuco w/o gukunda igihugu ahubwo ni urwego rukora iyo mirimo air bake bakongeramo abandi .naho ibyogushimirwa ntamusaruro bazatanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa