skol
fortebet

Abafite ubumuga barasaba kwibukwa no gufashwa byihariye muri gahunda zigamije kuvana abaturage mu bukene

Yanditswe: Monday 27, Nov 2017

Sponsored Ad

Abafite ubumuga mu Rwanda baravuga ko bafite imbogamizi zo kutagerwaho na gahunda za leta zigamije kuvana abaturage mu bukene zirimo VUP n’inkunga y’ingoboka, bagasaba ko bakwibukwa, ndetse abashoboye gukora muri bo bagahabwa igihembo cyisumbuye ku gihabwa abataramugaye bakorana.
Babigaragaje mu nama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka itegurwa n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press yabaye ku wa Gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2017.
Abafite ubumuga ngo hari abafatwa (...)

Sponsored Ad

Abafite ubumuga mu Rwanda baravuga ko bafite imbogamizi zo kutagerwaho na gahunda za leta zigamije kuvana abaturage mu bukene zirimo VUP n’inkunga y’ingoboka, bagasaba ko bakwibukwa, ndetse abashoboye gukora muri bo bagahabwa igihembo cyisumbuye ku gihabwa abataramugaye bakorana.

Babigaragaje mu nama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka itegurwa n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press yabaye ku wa Gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2017.

Abafite ubumuga ngo hari abafatwa nk’abatabasha gukora imirimo rusange ikorwa muri Vup, bigatuma batabona amahirwe abandi babona kandi ngo hari abumva ko bashoboye.

Hari aho wasangaga baha akazi abo mu miryango yabo bashoboye gukora ngo babiteho, ariko ngo ntibabiteho.

Umuyobozi w’Ihuriro Nyarwanda ry’abafite ubumuga, NUDOR,Twagirimana Eugene yabasabiye ko bakwiye kwitabwaho mu buryo bwihariye. Ati “Barebwa uburyo igihembo abafite ubumuga bahabwa cyongerwa.” Impamvu ngo ni uko hari abo usanga bakoresha aya mafaranga mu kwivuza akabashirana ku buryo basabwa no kwiyongereraho andi.


Asaba kandi ko inkunga y’ingoboka bahabwa ikwiye kongerwa kugirango ibashe gufasha abafite ubumuga mu byo bakenera bya buri munsi. Twagirimana avuga ko hari abafite ubumuga asanga bazamuwe mu byiciro by’ubudehe kubera ko bahawe iyo nkunga kandi ntacyahindutse ku mibereho yabo.

Abafite ubumuga kandi ngo usanga batabasha kugera ku mafaranga atangwa muri gahunda yo gufasha abaturage kwivana mu bukene, biciye mu kuyabaguriza nyuma yo kwerekana imishinga bazayakoramo. Yatanze urugero rw’umwe muri bo wo mu karere ka Nyabihu wasabye inguzanyo akayimwa nyuma yo gusabwa icyemezo cy’icyiciro cy’ubumuga bwe kandi ngo hari abatarabihabwa, akabona ko icyo cyemezo cyabaye urwitwazo.

Bavuga ko hari imirimo bashobora muri iyo gahunda yabafasha kwiteza imbere kuko ngo kugira ubumuga bidasobanura kubura ubushobozi. Ndikubwimana Jean Baptiste uhagarariye abafite ubumuga mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze watanze iki gitekerezo avuga ko hari ibyo yashobora.

Ati “ Unshyize ku mwanya w’ushinzwe ububiko bw’ibikoresho(stock) nakora n’akandi kazi babona nashobora nta kibazo.”


Ndikubwimana Jean Baptiste

Bamwe mu bafite ubumuga bagiye bahabwa inkunga y’ingoboka ikomeje kubateza imbere, ariko bavuga ko batorohewe no kujya mu bayihabwa.

Uwitwa Dunia Anathalie wo mu karere ka Musanze unahagarariye abatabona muri aka karere, avuga ko umubyeyi we yahawe akazi muri VUP ngo abashe kumwitaho, ariko ngo wasangaga nta cyo amufashamo, ku buryo ngo yashakaga n’umwenda akawubura.

Ibyo byatumye ashakisha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 mu nkunga yahawe mu bafite ubumuga n’abagiraneza,agura inzu atangira kuyibamo. Icyo gihe yahise afatwa nk’uwibana, ahabwa icyiciro cye bituma anahabwa iyo nkunga mu mwaka wa 2013, nyuma yaho mu wa 2014 avanwamo bitewe nuko ngo imodoka yari yamusimbutse. Yaje gusubizwamo kuva mu wa 2015 kugeza uyu munsi, yabashije kwiyubakira inzu ya miliyoni zigera kuri ebyiri ashyiramo n’amazi n’umuriro.

Abo ahagarariye mu karere ka Musanze, bavuga ko hari bens abenshi bamubwira ko hari abo imiryango bakomokamo iri mu cyiciro cya gatatu, nkufite ubumuga bw’ingingo, ugasanga ya nkunga ntayo abona.

Ati “Usanga nk’umugabo ufite ubumuga muri Vup bagashyiramo umugore we ariko ayo mafaranga ntiybasha kubafasha. Babafashe batitaye ku cyiciro barimo barebe ababaye kurusha abandi, ushoboye gukora bakamuha akazi akagakora agahabwa igihembo, utabishoboye, ufite ubumuga bukomeye kurusha abandi bakamuha inkunga y’ingoboka, kuko yajya ibafasha kugura insimburangingo n’inyunganirangingo.”

Loda ishinzwe VUP isezeranya ubufasha ariko ntiyemera umwihariko
Umuyobozi ushinzwe gahunda zo gufasha abatishoboye mu kigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’ iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) Gatsinzi Justin avuga ko bazasuzuma ibibazo byagaragajwe ariko ko umwihariko basaba ugoranye.

Ati “Icyo kibazo nasanze bazaduha amakuru anoze kurushaho, kuko nasanze nk’ibyo bari gusabirwa ari ibintu bitabunganiye cyane, kurusha ibyo leta irimo kubakorera biciye muri VUP, ikintu numvise basabirwa cy’uko muri bo abakora bajye bahabwa umushahara wisumbuyeho. Ibyo ntaho biraba dufite politiki igena uriya mushahara wa VUP abantu bose bakora iyo mirimo bahabwa amafaranga angana bakurikije uko umubyizi waho ubarwa. Icyo ni ikintu ntasezeranya. Abari ku nkunga y’ingoboka ifite uko ibarwa hakurikijwe umuryango, icyo nacyo ni ikintu tutasezeranya, ahubwo nababwira ngo muri vup barimo kwitabwaho biteye gute, ariko ibyasabwaga hano ni ibintu bitakoreka.”

Akomeza avuga ko bari kwitabwaho nyuma y’isuzuma bakoze bagasanga rimwe na rimwe nubwo bavuga ngo mu muryango harimo umuntu ushoboye gukora iyo yita ku muntu ufite ubumuga bukarishye, hari ibindi byinshi asabwa.

Ati “Muzi ko hari ukenera gukarabywa, kujyanwa ku zuba no mu bwiherero, tukavuga ngo aba afite inzitizi ya maboko ye ntabwo yatanga umusaruro uhagije kandi afite izo nshingano zo kwita kuri wa muntu. Tugena ko imiryango nkiyo yahabwa inkunga y’ingoboka, cyane ko twasanze hari n’abantu bafite abana bafite ubumuga badashaka kubagaragaza ugasanga wa mwana hari uburenganzira na serivisi yarata, kandi igihugu kimufata nk’umuntu ufite uburenganzira bwa muntu.”

Akomeza avuga ko babanje kugoragoza abafite imiryango irimo abafite ubumuga bahabwa gukora hafi y’ingo ngo babe babitaho, ariko umuryango ufite ubumuga ngo wongerewe inkunga y’abafite ubumuga. Abafite ubumuga batishoboye kandi ngo bazakomeza gufashwa uko amikoro azajya agenda aboneka.

Iyi gahunda yatangiye hifashishwa ingengo y’imari y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 2, kugeza kuri ubu harakoreshwa agera kuri miliyari 35 ku mwaka. Ku bijyanye n’abagenerwabikorwa ngo bagenda bahinduka buri mwaka. Abahabwa inkunga y’ingoboka(direct support) bagera mu bihumbi 96, muri bo hejuru ya 70% ni ingo ziyoborwa n’abagore. Mu bakora imirimo bahemberwa (Public works) ngo bagera ku bihumbi 135, muri bo abaturuka mu ngo ziyoborwa n’abagore bagera kuri 52%.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa