skol
fortebet

‘Abafunze insengero nabo bazabazwa ko bafite Yesu mu bwoko’ Past. Ezira Mpyisi

Yanditswe: Sunday 11, Mar 2018

Sponsored Ad

Umupasiteri w’ inararibonye mu Rwanda Pasteri Ezira Mpyisi yavuze ko abafunze insengero bakoze inshingano zabo hano mu Isi asaba abafunze insengero n’ abazifungiwe kujya muri bibiliya bakumva icyo ivuga kwifungwa ry’ insengero kuko buri wese azabazwa ibye.
Nibura inyubako 1000 zakorerwagamo ibikorwa by’ amasengesho mu Rwanda zimaze gufungwa na Leta y’ u Rwanda mu gihe kitageze ku kwezi kumwe zizira ko zitujuje ibisabwa ngo zikorwemo ibikorwa by’ amasengesho.
Ba nyir’ insengero zafunzwe bavuga (...)

Ba nyir’ insengero zafunzwe bavuga ko batategujwe bihagije mbere yo gufungirwa gusa muri aba bavufungiwe. Mpyisi we ati “umuntu arakwimura mu bitaka akujyanamuri kaburimbo ngo ukeneye ko aguteguza"

Mu kiganiro kuri KT Radio Pasiteri Mpyisi yagaragaje ko abantu bakwiriye gusoma bibiliya bamenya gutandukanya inyubako isengerwamo n’ urusengero kuko urusengero umuntu arugenda akaba azarugerana no mu ijuru. Yavuze ko inyubako abantu basengeramo bazasiga mu Isi.

Yakomoje ku bantu bajya gusengera ku misozi no masumo ati “Aho kujya I Kanyarira, aho kujya I Kibeho muge muri bibilia. Nonese se izo nsengero mwubaka muzazijyana mu ijuru.”

Yakomeje agira ati “ Abafunze insengero nabo bazabazwa ko bafite Yesu mu bwoko, nabo bakeneye bibiliya. Ari abafunga insengero ari n’ abafungirwa mwese nimuge muri bibiliya.”

Past. Mpyisi avuga ko insengero zafunzwe zitejejwe ati “Iyo zezwa se zajyaga gufungwa? Uba utera ukeza ibintu, ukeza abandi ariko abasatani barabikora...”

Leta y’ u Rwanda ishaka ko mu nsengero higisha abaminuje iyobokamana ‘Theologie’ gusa Pasteri Mpyisi we avuga ko umuntu ashobora kwiga theologie akayimunuza ariko yasoma bibiliya ntayisobanukirwe kuko adafite umwuka wera.

Ati “Wakwiga Theologie ukagira Phd ariko ntumenye icyo bibiliya ivuga. Umwigisha wayo mukuru ni mwuka wera, Yesu yaje kuyigisha agiye ati ‘mbasigiye mwuka wera’”

Imana ntiba mu nsengero iba mu bwonko. Abaroma 8, 7-8 “kuko umutima wa kamere ari umwanzi w’ Imana..abari mu butware bwa kamerere ntibashobora kunezeza umwami mana”

Gahunda yo gufungwa insengero zidafite ubwiherero, parikingi n’ ibindi irakomeje. Maginga aya hamaze gufungwa insengero zirenga 1000 mu gihugu hose zirimo 712 zo mu mugi wa Kigali.

Ibitekerezo

  • Paster urashaje pe !!!!!!!!!!!! nibyo uvuga wumva ko nawe atari wowe. iyo
    ushaje usigaho

    Paster urashaje pe !!!!!!!!!!!! nibyo uvuga wumva ko nawe atari wowe. iyo
    ushaje usigaho

    ndabasuguje, pastor ibyo avuga nibyo rwose, gusa nukwibeshya ko hakwigisha abize theology kuko bibilia itandukanye nibindi bitabo yigishwa na mwuka wera. ahubwo leta isuzume kandi ntitegeke ahubwo bajye inama nabanyamsdini

    Njyewe nshyigikiye ko Leta ihagurukira n’abayobozi b’amadini batabyigiye.Akajagari kaba mu madini akenshi n’aho gaturuka. Ashobora kuba azi kubwiriza kubera eloquence ariko leadership (cg management) ikaba worse.Ari ntayo. Byaba byiza byombi bijyajyanye. Critere yo kuba yarize theologies ikaba ihari noneho ibyo kureba ko azi gusobanura Bibilia no kuba akwiriye iyo nshingano mu idini bakajya babisuzumana ubushishozi. Ex: Catholic church, EAR. Ariko urugero nko muri ADEPR byarazambye.Hajyaho abayobozi babuze na kimwe muri ibyo byombi: kuba yarabyigiye no kuba afite umuhamagaro. Ahubwo usanga bakurikira inyungu zabo n’ababo gusa. Ntabwo navuga ko ari Bose 100/100 ariko umubare munini ni uko bimeze.

    Nibyo koko,ntabwo kwigisha ijambo ry’imana bisaba kuba warize Theology.Muli Theology,ntabwo baba bagiye kwiga Bible.Imana na Yesu basabye abakristu nyakuri bose gukora umurimo w’imana nkuko dusoma muli Yohana 14:12.Ikindi kandi,nubwo Abigishwa ba Yesu batari barize Theology,nibo banditse Bible dukoresha.Umwuka wera udukoresha,ntabwo tuwukura muli University.Ni imana iwuduha ku buntu.

    YESU CHRISTO ASHIMWE,hari ijambo nkunda ngo LETA NU MUBYEYI,mu yandi magambo izi ibyo abaturage cg abachristo dukeneye,kandi ntiyatubabaza,ikindi iri kudushakira uko twasenga bitabangamiye ubuzima bwabo yitaho,gusa mbwire past py ko insengero zafunzwe ataruko zidafite mwuka wera,kuko mwuka wera ntaza mu nyubako za gikire,ngo asige izagikene,kandi LETA yo yasabye abafungiwe kuzuza ibisabwa bagafungurirwa,mbonereho nshime na bayobozi badasiba kutwitaho murakoze .

    Ivyo nukuri urusenger umunt ararugendan rek twig tumeny ukur duhung izo mpom zabacuruz bihish mumana. Turafatanij iburundi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa