Kigali

Abagabo bakiyumvamo ububasha bwose ku mutungo w’ urugo ni kimwe mu biteza amakimbirane yo mu ngo

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 31 May 2018 Yasuwe: 716

Itegeko ry’ umuryango ryo muri 2016 riha abashingiranywe ububasha bungana mu gucunga umutungo w’ urugo nyamara bamwe mu bagabo ntirabyumva baracyagendera ku muco wa kera aho umugabo ariwe wafatiraga urugo ibyemezo byose bikaba ari kimwe mu bitiza umurindi ihohoterwa rikorerwa mu ngo rihitana abarenga 40 buri mwaka

Humanity and inclusion yahoze ari Handcap international binyuze mu mushinga wayo wo kurwanya ihohoterwa yatangaje ko igiye gufatanya na gahunda y’ umugoroba w’ ababyeyi kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo dore ko ari nyirabayazana w’ ibibazo byinshi byugarije umuryango nyarwanda.

Mu kiganiro nyuguranabitekerezo uyu mushinga wagiranye n’ abanyamakuru kuri uyu wa 30 Gicurasi 2018 wagaragaraje ko kimwe mu bitera ihohoterwa ryo mu ngo ari uko abagabo batarumva ihame ry’ uko gucunga umutungo w’ urugo bireba umugabo n’ umugore.

Etienne Uwimana n’ umugore we Xaverine Mukamurenzi batuye mu murenge wa Gihango wo mu karere ka Rutsiro mu buhamya bahaye itangazamakuru bavuze ko bashyingiranywe hagashira imyaka itatu babanye. Nyuma yayo umugabo akajya abona amafaranga nk’ ibimbi 30 ku munsi yose akayatsinda mu kabari agataha akubita umugore we bikagera ubwo yahukana kuko umugabo yari yaragurishije akagurisha n’ amategura y’ inzu batuyemo amafaranga yose akayanywera.

Xaverina yagize ati “Ibi byose umugabo yababwiye ni ukuri. Gusa icyo nababwira muri make ni uko ubu tubanye neza nyuma y’ uko handcap yaje ikatwigisha gucunga umutungo w’ urugo. Aho tugiriye muri handcap barakurikiranaga bakatubaza amafaranga twabonye bakanatuba uko twayakoresheje bigatuma tudasesagura”

Umuyobozi w’ umushinga wa Humanity and inclusion wo kurwanya ihohoterwa Karangwa Charles yavuze ko bagiye guhugura abahuzabikorwa bakajya bajya mu mugoroba w’ ababyeyi bagafasha ingo zibanye mu makimbirane kuyasohokamo.


Karangwa Charles uhagarariye umushinga wa Huminities and inclusion wo kurwanya ihohoterwa

Yagize ati “Umugoroba w’ ababyeyi tubona ari ikintu kiza cyakabaye gifasha ingo zibanye mu makimbirane kuyasohokamo, ariko ihohoterwa rikorwa mu ibanga bikazamenyekana amazi yararenze inkombe. Mu minsi iri imbere turateganya guhugura abahuzabikorwa bacu bakajya bajya mu mugoroba w’ ababyeyi bakigisha abaturage ihohoterwa icyo aricyo tukarikumira”

Uyu mushinga wafashije ingo zirenga 1 300 zari zibanye mu makimbirane zibasha kuyasohokamo mu gihe cy’ umwaka umwe. Uyu mushinga ukorera mu turere tubiri gusa Rutsiro na Gasabo bitewe n’ amikoro adahagije.

Imibare itangwa na polisi y’ u Rwanda igaragaza ko buri mwaka nibura abantu 47 mu Rwanda bapfa bazize amakimbirane yo mu ngo. Uretse izi mfu kandi haniyongeraho ikibazo cy’ abana bata ishuri bakajya mu bihanda no gukoresha ibiyobyabwenge byose biturutse ku ihohoterwa ryo mu ngo.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble gatare

    Family Violence iterwa ahanini nuko abantu banga gukurikiza amahame (principles) dusanga muli Bible.Imana isaba abantu bashakanye gukundana,kubahana no kwihanganirana.Iyo abantu bashakanye,imana ivuga ko baba babaye "umubiri umwe" (Genesis 2:24).Ariko aho kumvira ayo mahame,usanga bashwana,bagacana inyuma,bagasuzugurana,bakarwana ndete bakicana.
    Urugero,mu Rwanda,muli uku kwezi,havuzwe abagabo 4 bishe abagore babo.Muli Mexico,hicwa abagore 7 ku munsi.Muli make,isi yose ifite ibibazo kubera ko abantu banga gukurikiza ibyo Bible idusaba.Bakibeshya ko ubuzima gusa ari gushaka ifaranga.Balicana,bararwana,barasambana,...Kugirango abantu babane neza mu mahoro,umuti ni umwe gusa.Ku munsi w’imperuka uri hafi,imana izakuraho abantu bose bakora ibyo itubuza.Nguwo umuti wa Family Violence.

    4 months ago

Inzindi nkuru

“Impinduka iyo ariyo yose iba igamije kunoza imikorere” Perezida...

Kuri uyu wa 18 Ukwakira ubwo Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame...
19 October 2018 Yasuwe: 816 0

‘Abagore benshi mu buyobozi ntibukuraho uruhare rw’ abagabo’ Perezida...

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yavuze ko kongera umubare w’abagore mu nzego...
19 October 2018 Yasuwe: 769 0

Minisiteri y’ Ubutaka n’ amashyamba yakuweho imaze amezi 14 ebyiri...

Muri Minisiteri ebyiri zari nshya muri guverinoma y’ u Rwanda imwe yakuwemo...
19 October 2018 Yasuwe: 1375 1

Musoni James yoherejwe guhagararira u Rwanda muri Zimbabwe

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yongeye kugirira icyize James Musoni...
18 October 2018 Yasuwe: 1618 0

Gen Kabarebe, Uwacu Julienne, Kaboneka Francis ntibagaragara muri...

Muri Guverinoma nshya Perezida Kagame yashyizeho kuri uyu wa kane hari...
18 October 2018 Yasuwe: 9266 0

Diane Rwigara yashimiye abamubaye hafi mu gihe cy’ umwaka yamaze mu...

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ ubutegetsi Diane Rwigara yashimiye abamubaye...
15 October 2018 Yasuwe: 9146 6