skol
fortebet

“Abaganga nibo bahanga ba mbere dufite mu gihugu bagomba kubahwa bagashimwa!” Minisitiri w’ Intebe Murekezi

Yanditswe: Tuesday 04, Apr 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda asanga abaganga bahawe icyubahiro bakanashimwa byatuma badakomeza kuva mu Rwanda no mavuriro ya Leta ngo bage mu mavuriro yigenga cyangwa ayo hanze y’ u Rwanda.
Anastase Murekezi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Mata 2017, ubwo yagerazaga ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi ibikorwa bya guverinoma mu bijyanye n’ ubuvuzi.
Abagize inteko ishinga amategeko bagaragaje ko kuba abaganga bo mu Rwanda bakunze kuva mu mavuriro ya Leta bakerekeza mu (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda asanga abaganga bahawe icyubahiro bakanashimwa byatuma badakomeza kuva mu Rwanda no mavuriro ya Leta ngo bage mu mavuriro yigenga cyangwa ayo hanze y’ u Rwanda.

Anastase Murekezi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Mata 2017, ubwo yagerazaga ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi ibikorwa bya guverinoma mu bijyanye n’ ubuvuzi.

Abagize inteko ishinga amategeko bagaragaje ko kuba abaganga bo mu Rwanda bakunze kuva mu mavuriro ya Leta bakerekeza mu mavuriro yigenga abandi bakajya mu mahanga ari ikibazo.

Depite Eduard Bamporiki yagize ati “Abantu badutwarira abaganga babahemba angahe u Rwanda rutabahemba kuburyo u Rwanda rugira inzobere zishikamye?”

Depite Mporanyi Theobald yunzemo ko iyo umuganga w’ inzobere agiye mu bitaro byigenga umuturage bimusaba kwishyura amafaranga menshi kugira ngo yitabyeho n’ uwo muganga w’ inzobere.

Ati “Iyo ugiye gushaka wa muganga w’ inzobere yagiye mu mavuriro yigenga, ku mubona igiciro kirazamuka kurusha muri Leta, twashaka politiki nziza y’ uburyo twabagumana kugira ngo babashe kugerwaho na buri Munyarwanda wese”

Minisitiri w’ Intebe Anastase Murekezi yagaragaje ko guha icyubahiro abaganga bizatuma bashikama mu mavuriro n’ ibitaro bya Leta.

Yagize ati “Ariko ga burya, kwimuka kw’ abakozi ntabwo ari ikibazo cy’ amafaranga cyonyine. Kubaha abaganga byonyine ni intambwe ikomeye. Ntabwo byakunze kubaho mu rwego rw’ ubuzima, ariko ubu biriho kandi bigomba gukomeza.”

Yunzemo ati “Abaganga bagomba kubahwa cyane!!! Bagahabwa ijambo, bagasabwa ibitekerezo, nibo bahanga ba mbere dufite mu gihugu, bagomba kubahwa bagashimwa! Bityo nabyo bikaba agahimbazamusyi bagakora bazi neza ko igihugu kibashima, kibemera, kibakunze, kibasaba gutanga serivise nziza”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa