skol
fortebet

Abagore baragaya bagenzi babo bigometse ku bagabo babo babyita uburinganire

Yanditswe: Friday 20, Apr 2018

Sponsored Ad

Abagore bo mu ntara y’iburasirazuba bavuze ko hari bagenzi babo bumvishe nabi ihame ry’ uburinganire bigatuma bigomeka ku bagabo babo inama y’ igihugu y’ abagore irabibutsa ko abagore bagifite uruhare runini mu gutuma sosiyete babarizwamo ihura n’ibibazo ariko na none bakaba bashobora gufata iyambere mu kubikemura.

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’abagore mu Rwanda Jacqueline Kamanzi

Ibi ni ibyatangajwe na bamwe mu bagore bagize iyi nama bo mu turere dutandukanye tugize intara y’iburasirazuba, aho bavuga ko mu turere twabo hakibonekamo abagore barangwaho umwanda ku mubiri n’aho baba, ubusinzi n’uburaya, kwigomeka ku bagabo babo babyita uburinganire bityo bagashinja abo bashakanye kubahohotera n’ibindi.

Nyiramahoro Theopiste wo mu karere ka Kirehe avuga ko usanga abagore akenshi baba intandaro y’amakimbirane mu ngo ari na yo atuma abana bata imiryango bakajya kuzerera abandi bagatwara inda z’indaro ariko bakaba barafashe iyambere mu guhashya bene abo bagore.

Yagize ati”Twebwe twambaye amapatalo tujya mu masanteri dufata abagore b’abasinzi tubashyira polisi irabafunga, abafite abana bafungwa amasaha macye ariko abandi batindamo bakabanza bagahanwa, hari n’abandi usanga ku muhanda basa nabi ariko birakwiye ko bigishwa kwambara neza no gukaraba bagacya.”

Munezero Francine wo mu karere ka Bugesera we yagarutse cyane ku kibazo cy’abana batwara inda z’indaro aho yavuze ko bari kwiyongera umunsi ku wundi.

Yagize ati “Umwana watwaye inda z’indaro aba yataye agaciro haba mu muryango avukamo no mu gihugu, abagore bakwiye kwita ku bana babo bakabaganiriza ndetse bakababa hafi mbere y’uko bishora muri izo ngeso.”
Uyu yavuze ko abagore bagomba kwigishirizwa mu kagoroba k’ababyeyi, mu mudugudu aho batuye n’ahandi.

Umuhuzabikorwa w’iyi nama mu ntara y’iburasirazuba, Uwamahoro Jovia avuga ko ibibazo byose bijyanye n’umutekano mucye wa muntu, abagore babigiramo uruhare.


Uwamahoro Jovia

Yagize ati “Burya umugore ni we soko y’ibibazo birimo iby’abana barwara indwara ziterwa n’imirire mibi, umwanda n’ibindi, ni yo mpamvu duhamagarira abagore bose kumva ko uruhare rwa bo rukenewe mu guhangana n’ibyo bibazo”.

Yunzemo agira ati”abenshi mu bagore bataye inshingano zabo, mu gihe babibajijwe bagashaka kubyita ihohoterwa, gusa icyo navuga ni uko nta gihugu gishobora gutera imbere cyataye umuco. Umugore ni we soko y’umuryango, iyo rero yataye inshingano ze, umuryango uba wasenyutse.

Naho ku ruhande rw’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’abagore mu Rwanda Jacqueline Kamanzi we yasabye ko nubwo abagore bakigaragaza imyitwarire idahwitse, ariko ko bagomba gucungirwa hafi kuko bafitiye runini sosiyete nyarwanda.

Yagize ati ” umugore ni we abanyawanda bose bakomokaho, bityo dukeneye umutekano kurusha abandi bose kuko iyo habaye ikibazo cy’umutekano mucye ari twe bigiraho ingaruka cyane kandi nta ruhare runini tuba twabigizemo.”

Kimwe n’abandi bayobozi batandukanye bari aho, basabye ko umugore agomba kubanza kumva inshingano ze mu muryango hanyuma akabona kuzuzuzanya n’izindi nshingano zo ku ruhande bityo bikaba byafasha gukemura ibibazo bibugarije.


Nyiramahoro Theopiste wo mu karere ka Kirehe

Ibitekerezo

  • Ntabwo ari byiza yuko UMUGORE yigomeka ku mugabo we.Niyo yaba ari minister cyangwa mayor,umugabo akaba nta kazi afiye.Tugomba kugendera ku mahame (principles) za Bible niba koko turi Abakristu nyakuri.Muli 1 Abakorinto 11:3,havuga ko UMUGABO ari chef w’umugore.Agomba kumwubaha,niko imana yabishatse.Ikindi kandi,bible ibasaba bombi gukundana, kubahana no kubabarirana.Abantu bose banga kumvira amategeko imana yaduhaye,ntabwo bazaba mu bwami bw’imana dutegereje buzaza ku munsi w’imperuka.Bivuga ko batazazuka kuli uwo munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa