skol
fortebet

Abo Perezida Kagame yatsinze mu matora ntibagaragaye muri Guverinoma yashyizweho

Yanditswe: Wednesday 30, Aug 2017

Sponsored Ad

Abakandida Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yatsinze mu matora y’ umukuru w’ igihugu ntabwo bahawe imyanya muri guverinoma nk’ uko byari byitezwe na bamwe.
Dr Habineza Frank na Mpayimana Philippe ntabwo bagaragaye muri guverinoma nshya yatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2017, igizwe n’ abaminisitiri 20 n’ abanyamabanga ba leta 11.
Perezida Kagame yagize amajwi 98, 66, akurikirwa na Mpayimana Philippe wagize amajwi 0, 73 mu gihe Dr Frank Habineza w’ ishyaka riharanira (...)

Sponsored Ad

Abakandida Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yatsinze mu matora y’ umukuru w’ igihugu ntabwo bahawe imyanya muri guverinoma nk’ uko byari byitezwe na bamwe.

Dr Habineza Frank na Mpayimana Philippe ntabwo bagaragaye muri guverinoma nshya yatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2017, igizwe n’ abaminisitiri 20 n’ abanyamabanga ba leta 11.

Perezida Kagame yagize amajwi 98, 66, akurikirwa na Mpayimana Philippe wagize amajwi 0, 73 mu gihe Dr Frank Habineza w’ ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije yagize 0, 47%. Abatsinzwe bombi bemeye ibyavuye mu matora. Nubwo Dr Frank Habineza yavuze ko batunguwe n’ ibyavuye mu matora nawe yemeye ibyayavuyemo. Aba bombi batangaje ko bahawe imyanya y’ ubuyobozi bayikora.

Mu ijambo rya Perezida Kagame ubwo yarahiriraga kuyobora igihugu tariki 18 Kanama 2017, yashimiye abo bahanganye muri aya matora bari banahawe imyanya y’ icyubahiro muri uyu muhango ari bituma hari abakeka ko bashobora kuzahabwa imyanya y’ ubuyobozi muri guverinoma.

Itegeko nshinga ry’ u Rwanda rivuga ko ubona umwanya muri guverinoma cyangwa mu kindi kiciro yiyamamarizaga ari uwabonye nibura amajwi 5%, ibi bikaba bitemerera Dr Habineza Frank na Mpayimana Philippe imyanya muri guverinoma nk’ uburenganzira bwabo.

Abagize guverinoma nshya

Ibitekerezo

  • Yakoze ntanumwe warubikwiriye nta nikizima bavuze bakorera abanyarwanda. Kubashyira muri gouvernement niryo ryari kuba ari ikosa bari kuzadutobera igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa