Kigali

Abakandida 521 nibo bazatorwamo abadepite 80, abigenga babaye 4

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 6 August 2018 Yasuwe: 1115

Komisiyo y’amatora (NEC) yatangaje ko mu bantu 539 batanze kandidatire zabo bashaka kwiyamamaza mu matora y’Abadepite ateganyijwe mu kwezi gutaha, abagera kuri 521 ari bo babyemerewe, bivuze ko abangiwe ari 18.

Kuri uyu wa Kane NEC yatangaje mu bakandida bigenga hemejwe bane undi umwe arangirwa, mu bakandida batanzwe n’imitwe ya politiki hemewe 302, aho mu Muryango FPR-Inkotanyi, PL, PSD nta mukandida wigeze wangirwa kwiyamamaza.

Mu ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR), abakandida 34 ryatanze, babiri ntibemerewe kwiyamamaza. PS-Imberakuri yatanze abakandida 45, icyenda ntibemererwa.

Mu byiciro byihariye, urubyiruko hatanzwe kandidatire 32, hemerwa 26. Mu bafite ubumuga hatanzwe kandidatire 10 zose ziremerwa, mu bifuza guhagararira abagore mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite, hemejwe abakandida 179. Muri rusange kandidatire zatanzwe, 60% byazo ni iz’abagore.

Ubwo NEC iheruka gutangaza urutonde rw’ agateganyo abakandida -depite bari bemerewe bari babiri gusa ariko ku rutonde rushya abemerewe ni 4

Ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku wa 13 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2017. Amatora ateganyijwe ku wa 2 Nzeri 2018 ku Banyarwanda batuye muri Diaspoara naho abari imbere mu gihugu bazazindukira mu matora ku wa 3 Nzeri 2018.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Gitifu w’ Akarere ka Rubavu yanditse asaba gusezera imirimo

Nsabimana Sylvain, wari umaze imyaka itatu ari Umunyamabanga...
24 September 2018 Yasuwe: 739 0

Perezida Kagame yatanze icyizere ko kimwe cya kabiri cy’ abatuye isi benda...

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yavuze ko internet yenda kugera kuri kimwe...
23 September 2018 Yasuwe: 481 0

Minisitiri Uwacu yagaragaje ko afite impano yo kuririmba [VIDEO]

Minisitiri w’ Umuco na Siporo Uwacu Julienne yaririmbye agace gato k’...
23 September 2018 Yasuwe: 2064 0

Protais Musoni yagaragaje ko ubukoloni bukiri mu Banyafurika butuma...

Umuyobozi wa Pan- African Movement mu Rwanda Protais Musoni yavuze ko...
23 September 2018 Yasuwe: 1036 1

Rwamagana: Umudugudu ufite abaturage bose batanze mituelle wahembwe igare...

Umuyobozi w’umudugudu w’Umunini Hagenimana Déo yahembwe igare rishyashya...
22 September 2018 Yasuwe: 837 0

Guverineri Gatabazi yanenze akagari kananiwe kwinjiza mu nyubako umuriro...

Umuyobozi w’ intara y’ amajyaruguru JMV Gatabazi yagaye ubuyobozi bw’ Akagari...
21 September 2018 Yasuwe: 686 0