Kigali

Abakandida H.E Kagame, Dr Habineza na Mpayimana bazahurira mu kiganiro kuri televiziyo

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 14 July 2017 Yasuwe: 1776

Umuyobozi w’ ikigo cy’ igihugu cy’ itangazamakuru RBA, Arthur Assimwe yatangaje ko Abakandida batatu bahatanira umwanya wa perezida wa Repubulika, aribo Paul Kagame uhagarariye RPF-Inkotanyi, Frank Habineza uhagarariye ishyaka ‘Democratic Green Party of Rwanda’, n’Umukandida wigenga Philippe Mpayimana bazahurira mu kiganiro kuri televiziyo.

Amakuru avuga ko iki kiganiro kizaba mu cyumweru cya kabiri cyo kwiyamamaza bitagira kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2017 bikazasozwa tariki 3 Nyakanga 2017.

Arthur Assimwe yavuze ko nta byinshi yavuga kuri iki kiganiro kuko bakirimo kugitegura, ngo hari kuganirwa ku hantu nizabera, uburyo kizakorwa n’uzakiyobora.
Umukandida wigenga Philippe Mpayimanayatangaje ko yamenyeshejwe iki kiganiro uretse ko ngo ataratangira kugitegura kubera ko atazi n’amatariki.

Yagize ati “Yego twamenyeshejwe ko icyo kiganiro gihari uretse ko ntaragitegura,…amatariki ntiturayamenya.”

Mugenzi we Frank Habineza we yabwiye Umuseke ko iki kiganiro bakimenyeshejwe ko bazahura nk’Abakandida bose, bagahurira mu kiganiro kimwe cyangwa bibiri, ngo bikazaba mu cyumweru cya kabiri cyo kwiyamamaza.
Frank Habineza yatubwiye ko bamenyeshwa iby’iki kiganiro babwiwe ko bazaba bagaruka ku migabo n’imigambi yabo (manifesto).

Ni ubwa mbere mu matora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda, abakandida bagiye guhurira mu kiganiro kuri Televiziyo bavuga imigabo n’imigambi yabo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Assimwe yavuze ko uretse icyo kiganiro ngo Abakandida bose bazajya bahabwa igihe kingana ku bitangazamakuru bya ‘RBA’, ndetse by’umwihariko ngo bazajya bahabwa igihe cyo kwiyamamaza ku kubuntu, ndetse n’inkuru y’iminota itatu buri munsi kuri Radio na Televiziyo y’u Rwanda.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyarugenge: Urubyiruko rwasabwe kuzagira uruhare mu matora y’...

Abasore n’ inkumi bo mu karere ka Nyarugenge basabwe bakazitabira amatora y’...
17 June 2018 Yasuwe: 361 0

Akana Alice wahoze arwanya Leta ngo Gitwaza na Minisitiri Busingye batumye...

Umukobwa wa Aloys Nsekarije witwa Akana Alice wahoze mu matsinda y’...
16 June 2018 Yasuwe: 6193 2

Perezida Kagame yifurije Abayisilamu umunsi mukuru mwiza wa Eid al...

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame akaba n’ umuyobozi w’ Umuryango wa Afurika...
15 June 2018 Yasuwe: 555 0

Ejo tariki 15 Kamena 2018 ni conge

Ministiri w’abakozi ba leta n’umurimo Fanfan Rwanyindo Minisiteri y’ abakozi...
14 June 2018 Yasuwe: 1072 0

Umunyarwanda wifuza gushora imari muri Singapore yahawe uburenganzira...

U Rwanda na Singapore basinyanye amasezerano y’ ubufatanye aha abaturage...
14 June 2018 Yasuwe: 980 0

Perezida Kagame yakiriwe na Putin mbere y’ umuhango utangiza igikombe cy’...

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa 13 Kamena yakiriwe mu biro bya...
13 June 2018 Yasuwe: 2292 1