skol
fortebet

Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta buri wese yahawe akarere agomba gukurikirana

Yanditswe: Saturday 16, Sep 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe mu Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yandikiye abaminisitiri bose n’Abanyamabanga ba Leta abamenyesha ko buri wese yongerewe inshingano zo gukurikirana akarere yashinzwe.
Hejuru y’ibyo, agomba kujya atanga raporo buri kwezi ndetse akanatanga inama muri ako karere habaye hagize ibibazo bihari cyangwa bitumvikaneho.
Mu ibaruwa Dr Ngirente Edouard yandikiye abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta, akamenyesha Perezida Paul Kagame, Umuyobozi w’Umujyi na ba Guverineri b’Intara zose, (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe mu Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yandikiye abaminisitiri bose n’Abanyamabanga ba Leta abamenyesha ko buri wese yongerewe inshingano zo gukurikirana akarere yashinzwe.

Hejuru y’ibyo, agomba kujya atanga raporo buri kwezi ndetse akanatanga inama muri ako karere habaye hagize ibibazo bihari cyangwa bitumvikaneho.

Mu ibaruwa Dr Ngirente Edouard yandikiye abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta, akamenyesha Perezida Paul Kagame, Umuyobozi w’Umujyi na ba Guverineri b’Intara zose, yagaragaje gahunda yose uko izajya ikorwa.

Yagize ati: "Mu rwego rwo gukurikirana no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta, nejejwe no kuboherereza ku mugereka w’iyi baruwa Uturere mushinzwe gukurikirana. Muri iyi gahunda, muzibanda ku gukurikirana uko gahunda za Leta zishyirwa mu bikorwa muri rusange ariko by’umwihariko muzakurikirana uko Imihigo y’Akarere igenda igerwaho, munatanga inama zafasha gukemura ibibazo Ubuyobozi bw’akarere bugenda buhura nabyo mu iterambere. Ndabamenyesha kandi ko mugomba gusura Akarere mushinzwe nibura rimwe mu kwezi kandi mugatanga raporo y’uko gahagaze."

Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta buri wese yahawe akarere agomba gukurikirana:

Madamu UWIZEYE Judith, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, azakurikirana akarere ka NYAMASHEKE

Bwana Amb. GATETE Claver, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi azakurikirana akarere ka KAMONYI

Bwana MUNYESHYAKA Vincent, Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda, azakurikirana akarere ka HUYE

Bwana Dr. BIRUTA Vincent, Minisitiri w’Ibidukikije azakurikirana akarere ka MUHANGA

Madamu TUMUSHIME Francine, Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba azajya akurikirana akarere ka GAKENKE

Madamu Dr. MUKESHIMANA Geraldine, Minisitiri w’Ubuhinzi n‘Ubworozi azajya akurikirana akarere ka KIREHE

Madamu MUSHIKIWABO Louise, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, azajya afatanya na Bwana Amb. NDUHUNGIREHE Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, bombi bakurikirane akarere ka GASABO

Bwana KABONEKA Francis, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu azajya akurikirana akarere ka MUSANZE

Bwana MUSONI James, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo azakurikirana akarere ka NYAGATARE

Bwana KABAREBE James, Minisitiri w’Ingabo azajya akurikira akarere ka RUBAVU
Madamu KAYISIRE Marie Solange, Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, azajya akurikirana akarere ka KICUKIRO

Bwana Dr. MUSAFIRI Papias Malimba, Minisitiri w‘Uburezi azajya akurikirana akarere ka NYABIHU

Madamu MBABAZI Rosemary, Minisitiri w’Urubyiruko, azajya akurikirana akarere ka KAYONZA

Bwana NSENGIMANA Jean Philbert, Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, azajya akurikirana akarere ka RWAMAGANA

Madamu Debonheur Jeanne d’Arc, Minisitiri ushinzwe impunzi n’Imicungire y‘Ibiza azajya akurikirana akarere ka KARONGI

Madamu UWACU Julienne, Minisitiri w‘Umuco na Siporo azajya akurikirana akarere ka NGORORERO

Bwana BUSINGYE Johnston, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, azajya akurikirana akarere ka GICUMBI

Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, azajya akurikirana akarere ka NYARUGENGE

Madamu Dr. GASHUMBA Diane, Minisitiri w’Ubuzima, azajya akurikirana akarere ka BURERA

Madamu NYIRASAFARI Esperance, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, azajya akurikirana akarere ka RUHANGO

Bwana RWAMUKWAYA Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, azajya akurikirana akarere ka GATSIBO

Bwana MUNYAKAZI Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, azajya akurikirana akarere ka NYARUGURU

Madamu Dr. MUKABARAMBA Alivera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, azajya akurikirana akarere ka NYAMAGABE

Bwana HARELIMANA Cyriaque, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage, azajya akurikirana akarere ka RUTSIRO

Dr. NDAGIJIMANA Uzziel, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi, azajya akurikirana akarere ka RUSIZI
Bwana Dr NDIMUBANZI Patrick , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze, azajya akurikirana akarere ka NYANZA

Bwana UWIHANGANYE Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu, azajya akurikirana akarere ka NGOMA

Madamu KAMAYIRESE Germaine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Ingufu n’Amazi, azajya akurikirana akarere ka BUGESERA

Bwana NSENGIYUMVA Fulgence, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi, azajya akurikirana akarere ka GISAGARA
Bwana UWIZEYIMANA Evode, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, RULINDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa